Kuri uyu wa 29 Nzeri 2026, Edward Rukidi Kijanangoma Nyabongo II, w’imyaka 56 y’amavuko, ateganyijwe kwimikwa nk’umwami mushya w’Abatooro muri Uganda.
Kijanangoma amaze imyaka irenga 20 mu mwuga w’itangazamakuru, harimo iyo yakoreye ibigo bikomeye nk’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Uganda (UBC) ndatse na Televiziyo Rwanda.
Uyu mugabo arasimbura Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, watanze muri Kanama afite imyaka 34, azize kanseri nk’uko ibitangazamakuru bya Uganda byabitangaje. Oyo yari yarimitswe mu 1995 igihe yari afite imyaka itatu gusa.
Itorwa rya Kijanangoma ryateje impaka mu muryango w’ibwami. Nyina wa Oyo, Umugabekazi Best Kemigisa, n’abandi bo muri uwo muryango bavuga ko Oyo yasize inyandiko y’irage isaba ko umuhungu we amusimbura. Abagize itsinda ry’umuryango w’Ababiito ryatoranyije Kijanangoma bavuga ko uwo mwana atigeze abagezwaho ngo basuzume uburenganzira bwe bwo kuzungura ingoma.
Imihango yo kwimika Kijanangoma yatangiye mu ijoro ryakeye. Yinjijwe mu ngoro y’ibwami ya Karuziika i Fort Portal, aho biteganyijwe ko aza kwerekanwa ku mugaragaro nk’umwami w’Abatooro.

Ibitekerezo