Umuryango wa Uwimana Marie Alliette, uri mu kigero cy’imyaka 33, urasaba gufashwa kumenya aho aherereye nyuma yo kuburirwa irengero ku wa 12 Kanama 2026. Bagenzi be bakoranaga bavuga ko yajyanywe n’abantu batatu bamusanze muri salon de coiffure yakoreragamo, kuva ubwo ntiyongeye kugaruka.
Kugeza ubwo iyi nkuru yategurwaga, umuryango we wavugaga ko utarabona amakuru y’aho ari n’uko amerewe, nubwo wakomeje kumushakira mu nzego zitandukanye. Yasize umukiriya yarimo asuka ntiyagaruka Nk’uko bagenzi ba Alliette babivuga, uwo munsi yari arimo gusuka umukiriya muri Nadia’s Salon, iherere i Gikondo aho yaratuwe akorera akazi kaburimunsi ubwo hinjiraga abagabo babiri n’umugore umwe bambaye imyenda isanzwe.
Bavuga ko abo bantu babajije uwitwa Uwimana Alliette. amaze kubabwira ko ari we, bamusabye gusohoka kugira ngo bavugane, Alliette yasize umukiriya arasohoka ajyana na bo. Bagenzi be bavuga ko bamubonye bamwinjiza mu modoka yo mu bwoko bwa Vigo y’umweru yari iparitse hanze. Umukiriya yakomeje gutegereza ko agaruka, ariko abonye atinze, abandi bakozi bo muri salon de coiffure baramurangiriza.

Amasaha yakomeje kwicuma, Alliette ntiyagaruka, bigeze ku mugoroba, abakozi bahamagaye umukoresha wabo witwa Nadia , wari yiriwe mu rugo, bamumenyesha ibyabaye. Nk’uko babisobanura, Nadia yahise aza, bajya kubariza kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo. Bavuga ko babwiwe ko Alliette ntawe bafite kandi ko atari abapolisi babo bagiye kumutwara. Murugo iwabo baramutegereje baraheba Bukeye bwaho, umwe mu bakobwa bakoranaga na Alliette yahamagaye mukuru ws Alliette, amubaza niba Alliette ari murugo kuko babonaga ntawaje mu kazi, kandi bamutwara na telefone ye yayisize ku kazi ariko atungurwa no kumva ko ntawaraye atashye murugo nibwo yamusobanurira ibyaraye bibaye.
Umuryango we uvuga ko watangiye kumushakisha, ubaza mu nzego zitandukanye, ariko aho wagiye hose ukabwirwa ko ntawe bafite. Uvuga ko ukomeje guhangayikishwa no kutamenya icyamubayeho kuva yaburirwa irengero. Umuryango we ukeka ko ibura rye ryaba rifitanye isano n’ihunga rya Theopiste Mu gushakisha icyaba cyaratumye Alliette aburirwa irengero, umuryango we ugaragaza impungenge z’uko byaba bifitanye isano n’ihunga rya Hakuziyaremye Theopiste, umuhungu wo muri uwo muryango. Nk’uko umuryango ubivuga, Theopiste yahunze u Rwanda kubera akarengane yakorerwaga, bishingiye ku kuba yari umunyamuryango wa PS Imberakuri yo ku ruhande rwa Bernard Ntaganda, itavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu muryango uvuga kandi ko nyuma y’ihunga rye, benshi mu bawugize bakomeje gukorerwa ihohoterwa, babazwa aho yahungiye.
Ibyo ni byo ushingiraho ukeka ko ibura rya Alliette rishobora kuba rifitanye isano no gushaka amakuru kuri Theopiste musaza we. Icyakora, ntiharamenyekana abajyanye Alliette, urwego baba bakorera cyangwa impamvu bamujyanye.
RIB ivuga ko yamenyeshejwe ikibazo
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twahamagaye umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Murangira B Thierry atubwira ko umuryango wa Uwimana Marie Alliette wabagejejeho ikibazo cye. Yavuze ko bari bataramenya aho aherereye, anongeraho ko nibagira amakuru babona, bazayamenyesha umuryango we.
Ibura ry’abantu ryagiye rigarukwaho kenshi mu Rwanda Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo Amnesty International na Human Rights Watch, yagiye igaragaza impungenge ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero mu Rwanda. Muri raporo yasohoye ku wa 8 Nyakanga 2024, yise Rwanda: Repression in the Context of Elections, Amnesty International yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahura n’ibibazo birimo iterabwoba, gufungwa uko bishakiye, gukurikiranwa ku byaha uyu muryango uvuga ko byahimbwe, ubwicanyi no kuburishwa irengero ku gahato.
Yanagaragaje igitutu n’ihohoterwa bikorerwa abanyamakuru n’imiryango yigenga kubera ibikorwa byabo. Human Rights Watch na yo, muri World Report 2026, isuzuma ibyabaye mu 2025, yavuze ko nta ntambwe igaragara yari yaratewe mu iperereza ku mpfu ziteye amakenga cyangwa ibura ry’abantu banenga ubutegetsi, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe na bwo.
Umuryango wa Alliette wo ukomeje gusaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo umenye aho aherereye n’uko amerewe. Uvuga ko kuva ku wa 12 Kanama 2026, utegereje amakuru yasobanura ibyabaye ku muntu wawo wasohotse mu kazi ntiyongere kugaruka.
Kanda hano usome inkuru twatambujije dutabariza musaza we Hakuziyaremye Theopiste