AmakuruImyidagaduroShowbiz

Yampano yasanzwemo Ikigero kiri hejuru cy’ibiyobyabwenge

Umuhanzi Uworizagwira Florien, wamamaye nka Yampano, mu maraso ye yapimwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI) basanze afite ikigero cyo hejuru cy’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, Yampano afite ikigero kiri hejuru cy’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi nubwo atahise atangaza ingano y’igipimo cyafashwe.

Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026 nyuma y’igihe kirekire yihisha inzego z’ubugenzacyaha, aza kwishyikiriza ubugenzacyaha amaze kubona ko nta yandi mahitamo.

Akurikiranyweho ibyaha bigera kuri 7 birimo Gukubita no gukomeretsa ku bushake (ashingiye ku nshuro zitandukanye yakubise umugore/umukunzi we Vava, harimo no kumuruma izuru).

Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi (bishingiye ku kuba yaragerageze kumugonga akoresheje imodoka ari kuri moto bamaze gushwana).

Gukoresha ibikangisho (Gutera ubwoba) (aho yamubwiraga kenshi ko azamwica).

Kunywa ibiyobyabwenge (byemejwe n’ibizamini bya RFI byagaragaje ikigero cyo hejuru cy’urumogi).

Ifungiranwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko (kubera ko yajyaga amufungirana mu nzu iyo yabaga amaze kumukubita).

Kwangiza ikintu cy’undi ku bushake (bivugwa ko yamennye telefone y’umukunzi we).

Gukoresha imvugo z’ivangura (amagambo y’ivangura rishingiye ku bwoko yabwiraga uyu mugore we.

Kugeza ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nabwo bukazahita buregera urukiko.

Ibyavuye mu iperereza ryibanze bigaragaza ko Yampano yajyaga anywa urumogi, hanyuma rwamara kumugeramo akabona gufungirana umugore (cyangwa umukunzi we uzwi nka Vava) akamukubita ndetse akamubwira ko azamwica.

Uyu muhanzi yigeze kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo bikangisho, ubwo yamugongeshaga imodoka ari kuri moto bikamuviramo gukomereka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *