“Yaradusetsaga” — Denise yibutse Nkurunziza mu marangamutima

Uyu munsi tariki ya 8 Kamena, imyaka itandatu irashize uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yitabye Imana. Mu rwego rwo kumwibuka, umugore we Denise Nkurunziza yashyize ahagaragara amashusho ku rubuga rwa Facebook agaruka ku mibereho yabo mu muryango igihe Nkurunziza yari akiriho.

Denise yavuze ko umugabo we yakundaga kumarana umwanya n’umuryango we, cyane cyane abana, baganira kandi bagaseka hamwe.

Yagize ati: “Yari umuntu ukunda gutebya no gutera inkuru. Twicaraga hamwe tukanezerwa”.

Yakomeje avuga ko Nkurunziza yari umubyeyi wita ku bana, aho yashoboraga kubacyaha igihe byabaga ngombwa, ariko kandi akabaha umwanya wo kuganira no kwishimana na bo.

Pierre Nkurunziza yitabye Imana ku wa 8 Kamena 2020. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe bukeye bwa ho, Leta y’u Burundi ivuga ko yazize ikibazo cy’umutima wahagaze gukora.

Nkurunziza yabaye umwe mu bayobozi bakomeye b’umutwe wa CNDD-FDD, washyize umukono ku masezerano y’amahoro ya Arusha mu 2003. Nyuma ya ho yagizwe Minisitiri ushinzwe Imiyoborere Myiza.

Mu 2005 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ku majwi menshi, arahira ku wa 26 Kanama uwo mwaka, aba Perezida wa munani w’u Burundi.

Mu 2015 yongeye kwiyamamariza manda ya gatatu, icyemezo cyateje impaka zikomeye ndetse n’imvururu za politiki zahitanye abantu benshi, bituma u Burundi bufatirwa ibihano n’amahanga. Ibyo bihano byaje gukurwaho nyuma ya 2020.

Tariki ya 8 Kamena yaje kugirwa umunsi wahariwe gukunda igihugu mu Burundi, mu rwego rwo gukomeza gusigasira umurage Pierre Nkurunziza yasize.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu munsi, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yasabye abayobozi gukomeza kwegera abaturage no kubabera urugero rwiza ruzabafasha kubaka ejo hazaza heza h’u Burundi.

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, n’umugore we Denise Nkurunziza, bitabiriye umuhango wo kwibuka imyaka 56 yari ishize igikomangoma Louis Rwagasore cyiciwe i Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi, ku wa 13 Ukwakira 2017.

Ibitekerezo