Zahabu yo mu burasirazuba bwa Congo igiye gutangira koherezwa mu mahanga nubwo hari intambara
Ikigo cyo mu Bwongereza PeaceGold cyatangaje ko giteganya gutangira kohereza zahabu ku isoko mpuzamahanga, izava mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo, guhera mu kwezi kwa cyenda, nubwo ako karere kagifite ibibazo by’umutekano muke n’ubucuruzi butemewe.
Nk’uko byatangajwe na Reuters, uburasirazuba bwa RDC—by’umwihariko mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru—bumaze igihe kinini burangwa n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23. Ibi byatumye abaturage benshi bahunga, ubuzima bwa bo n’ubukungu bikomeza guhungabana.
Nubwo ako karere gakungahaye ku mutungo kamere, cyane cyane zahabu, bivugwa ko igice kinini cya yo gisohoka mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
PeaceGold yatangiye ibikorwa bya yo mu 2013 ifatanyije na Conflict Resolution Center, igamije guteza imbere ubucukuzi bwa zahabu bukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko no gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe.
Kuri ubu, ikorana n’amakoperative 11 y’abacukuzi bo mu Ntara ya Ituri, ikagira n’abakozi bagera ku 25,000.
Uwashinze iki kigo, Greg Valerio, yavuze ko kohereza zahabu bizatangira buhoro buhoro, aho mu myaka itatu iri imbere bizagera ku biro 50 byoherezwa buri kwezi.
Intego nyamukuru ni uko nibura 80% by’agaciro ka zahabu kaguma mu gihugu, kugira ngo ifashe abaturage n’iterambere ry’aho icukurwa aho kujya mu bucuruzi bwa magendu.

