Zelensky yasabye Putin guhura imbonankubone

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yongeye gusaba mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, kugirana ibiganiro by’imbonankubone mu rwego rwo gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga ine hagati y’ibihugu byombi.

Mu ibaruwa ifunguye yamwandikiye, Zelensky yavuze ko igihe kigeze ngo impande zombi zicare zigirane ibiganiro bitaziguye aho gukomeza gutegereza ko ibindi bihugu bikomeza kubigizemo uruhare. Yashimangiye ko amahoro arambye ashobora kugerwaho gusa binyuze mu biganiro hagati ya Kyiv na Moscow.

Uyu mukuru wa Ukraine yasabye kandi ko habaho agahenge k’intambara mu gihe ibiganiro byaba biri gukorwa, ariko iki cyifuzo cyahise cyamaganwa na Putin. Perezida w’Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko guhura kw’aba bayobozi bombi byaba intambwe nziza mu gushaka amahoro.

Ibiro bya Kremlin byemeje ko byakiriye iyo baruwa kandi ko Putin azayisuzuma. Muri iyo nyandiko, Zelensky yanibukije Uburusiya ibitero biherutse kugabwa ku butaka bwa bwo, anavuga ko imyaka myinshi Putin amaze ku butegetsi iri kugenda isatira iherezo.

Nubwo atari ubwa mbere Zelensky asabye guhura na Putin, Moscow yongeye kumutumira kuganirira ku butaka bw’Uburusiya. Ikindi cyagarutsweho muri iyo baruwa ni uko Ukraine yemera ko Amerika isa n’iyerekeje cyane ku bibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati kurusha intambara iri muri Ukraine.

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, ari kuganira n’abahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga ku ruhande rw’Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu ya Saint Petersburg, yabereye mu Ngoro ya Constantine i Saint Petersburg mu Burusiya, ku wa 4 Kamena 2026. Ifoto yafashwe na Dmitri Lovetsky/Pool ibinyujije muri Reuters.
Perezida wa Ukraine, Vlodymyr Zelensky, ari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Suwede mu cyumweru gishize. Ifoto yafashwe na Christine Olsson/Agence France-Presse (AFP) ibinyujije kuri Getty Images.

Ibitekerezo