Zelensky yavuze igishoboka kugira ngo amahoro aboneke

Text size

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ashyigikiye gahunda ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu muri Ukraine no mu Burusiya.

Gusa nubwo yatangaje ibi, Zelensky yavuze ko igihu cye kitari cyarayimenyeshejwe bityo bakaba bategereje ibisobanuro bya Washington.

Mu ijambo yavugiye mu nama y’umutekano yabereye i Warsaw muri Polonye (Pologne), no mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Axios cyo muri Amerika, Zelensky yavuze ko Ukraine yakubahiriza amasezerano ayo ari yo yose yaba yarumvikanyweho mu buryo bwemewe hagati ya Trump na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Yashimangiye ariko ko guhagarika ibyo bitero bigomba kubahirizwa n’impande zombi. Yasabye Amerika gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo bwubahirize ibyo bwiyemeje, aho kugira ibyo ibworohereza.

Zelensky yavuze ko guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu bishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku kurangiza intambara, mu gihe Uburusiya bwakubahiriza ayo masezerano.

Trump we yatangaje ko impande zombi zamaze kwemera iyo gahunda kandi ko igomba gutangira kubahirizwa ako kanya. Icyakora, amakuru yatanzwe agaragaza ko Uburusiya bwari butarayemeza ku mugaragaro, mu gihe Zelensky yabanje kuvuga ko Ukraine itari yayimenyeshejwe.

Ibi bibaye mu gihe Washington na Kyiv bitumvikana ku ngingo zimwe, nyuma y’icyemezo cy’ubutegetsi bwa Trump cyo kugura mazutu yo mu Burusiya. Trump yanenze kandi ibitero Ukraine igaba ku nganda z’Uburusiya zitunganya peteroli, ndetse avuga ko icyo gihugu gikwiye gutora undi perezida.

Zelensky yamaganye ayo magambo, ashimangira ko guhitamo umukuru w’igihugu ari uburenganzira bw’abaturage ba Ukraine. Yanibukije ko gahunda nk’iyo yo guhagarika ibitero ku bikorwa remezo by’ingufu Trump yari yatangaje mbere itigeze ishyirwa mu bikorwa.

Yongeyeho ko niba Uburusiya bushaka ko Ukraine ihagarika ibitero ku nganda zabwo zitunganya peteroli, na bwo bugomba guhagarika kwica abaturage ba Ukraine no kugaba ibitero ku bikorwa remezo by’icyo gihugu.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Ifoto yo kuri internet

Ibitekerezo