Zimbabwe: Ubwato bwarohamye, benshi baburirwa irengero

Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeje mu Kiyaga cya Kariba muri Zimbabwe, nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abantu benshi burohamiye muri icyo kiyaga. Hari impungenge ko iyi mpanuka yaba yahitanye abantu benshi abandi bakaburirwa irengero, nubwo umubare nyawo w’abapfuye n’abarokotse utaratangazwa.

Polisi ya Zimbabwe yavuze ko ubwo bwato bwarohamye ku wa Kabiri butwaye abagenzi 90 n’abakozi batanu. Gusa, amakuru ashingiye ku matike yagurishijwe agaragaza ko abari baburimo bashobora kuba barenze cyane uwo mubare.

Ishami rya Zimbabwe rishinzwe kurengera abaturage no guhangana n’ibiza ryatangaje ko inyandiko zigaragaza ko abantu bakuru 114 bari baraguze amatike. Hashobora kandi kuba hari abana bato batagombaga kugura amatike, bigatuma kumenya umubare nyawo w’abari mu bwato birushaho kugorana.

Umwe mu babonye impanuka yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ubwato bwahagurutse mugitondo nubwo ikirere kitari kimeze neza. Bikekwa ko bwahuye n’umuraba ukomeye, bugatakaza uburinganire mbere yo kurohama.

Mutsa Murombedzi, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, yashyize ku rubuga X amashusho agaragaza ubwo bwato bugitangira urugendo. Yavuze ko abaturage bo muri ako gace bari basanzwe babwifashisha mu kwambuka berekeza mu mujyi wa Kariba, urugendo rumara hafi amasaha atanu.

Murombedzi yasabye inzego zibishinzwe gutanga ibisobanuro byumvikana ku cyateye impanuka no gutangaza umubare nyawo w’abari mu bwato. Yavuze ko abaturage bafite ibibazo bikomeye bigomba guhabwa ibisubizo by’ukuri.

Ikiyaga cya Kariba giherereye ku mupaka wa Zimbabwe na Zambia. Ni kimwe mu biyaga binini ku isi byakozwe n’abantu, kikaba kigira uruhare rukomeye mu gutwara abantu n’ibicuruzwa, uburobyi no kubyaza ingufu z’amashanyarazi amazi akoreshwa n’ibihugu byombi.

Polisi yavuze ko amakuru arambuye ku mubare w’abamaze gutabarwa, abapfuye n’ababuriwe irengero azatangazwa uko ibikorwa byo gushakisha bizagenda bitanga umusaruro.

Ifoto y’ubwato: AFP binyuze kuri Getty Images

Ibitekerezo