Burundi: Urubanza rw’umunyamakuru ushinjwa ibyo yavuze kuri WhatsApp rwasubitswe
Urubanza rw’umunyamakuru Sandra Muhoza ukorera ikinyamakuru La Nova Burundi, rwari ruteganyijwe kuburanishwa ku wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngozi, ntirwabaye nk’uko byari biteganyijwe.
Abantu benshi bari bitabiriye kugira bakurikirane uru rubanza, ariko umukozi w’Urukiko wo ku rwego rwo hejuru atangaza mu buryo butunguranye ko urubanza rwimuriwe ku yindi tariki.
Abanyamategeko bunganira Sandra Muhoza banenze iki cyemezo, bakavuga ko kigamije kumugumisha muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Eric Ntibandetse, umwe mu bunganira Muhoza, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko batunguwe no kumenyeshwa ko urubanza rwasubitswe rukimurirwa ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025. Yavuze ko we n’umuryango wa Muhoza batishimiye na gato iyi ngingo.
Yagize ati: “Ibi twabyakiriye nabi cyane. Uretse ko afunze binyuranyije n’amategeko, turasaba ko bareba ko n’ubuzima bwe butameze neza.”
Yongeyeho ko Muhoza ageze aho agendera ku mbago, bityo ubuzima bwe budahagaze neza.
Sandra Muhoza yatawe muri yombi ku wa 13 Mata 2024, nyuma y’amagambo yavugiye mu itsinda rya WhatsApp ryarimo abanyamakuru bagenzi be.
Akurikiranyweho ibyaha byo “kugirira nabi igihugu” no “kubiba amacakubiri”.
Urukikorw’ibanze rwa Bujumbura rwamukatiye igifungo cy’amezi 21. Muhoza yahise ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Mukaza, ariko rwo ruvuga ko rutabifitiye ububasha kuko ibyaha akurikiranyweho byabereye mu Ntara ya Ngozi.
Nyuma yahise yoherezwa muri gereza y’abagore i Ngozi, na dosiye ye ishyikirizwa bwa ho.
Kuva ubwo urubanza rwe ruburanishirizwa Ngozi, rwakomeje kugaragaramo ibibazo. Ku wa 7 Ukwakira, yumviswe n’Urukiko Rukuru rwa Ngozi, aho abunganira Muhoza berekanye amakosa akomeye mu micungire ya dosiye ye.
Ntibandetse yavuze ko umushinjacyaha wa Repubulika i Ngozi yanze kumwumva kandi dosiye ye igahabwa indi nimero idasobanutse.
Yanibukije ko Urukiko Rwisumbuye rwa Mukaza rwari rwemeje ko rudafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego, bityo dosiye nshya ikaba irimo n’ibyaha byari byamaze gusuzumwa mbere n’urwo rukiko.
Ntibandetse yasabye ko Sandra Muhoza arekurwa akaburana adafunze, kuko kuburana adafunze ari uburenganzira bwe bw’ibanze.
