AmakuruPolitiki

Uwigeze kuyobora umutwe w’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo, yakatiwe imyaka 30

Uwahoze ayobora umutwe w’inyeshyamba warwaniraga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Roger Lumbala, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30, anabuzwa kongera gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Bufaransa.

Iki gihano cyafatiwe mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025 mu Rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha bikomeye (Cour d’assises) rw’i Paris. Roger Lumbala yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibindi bifitanye isano n’ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, ashinjwa kugira uruhare mu gufasha no gushyigikira ubwicanyi bwakozwe mu mpera z’imyaka ya 1990 no mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.

Urukiko rwamuhamije uruhare mu kwica no gutoteza abasivili, ibyaha byibasira inyokomuntu birimo gusambanya abagore ku ngufu, ibyo byose bikabarwa mu byaha ndengakamere. Mbere y’uko ahanishwa iki gihano, umucamanza yari yabanje gutanga itegeko ryo kumushyikiriza urukiko ku ngufu, nyuma y’uko yari yarasezeranyije kuzitaba urubanza ariko akabyirengagiza. Mu byumweru bitanu uru rubanza rwamaze, Lumbala ntiyigeze yitaba na rimwe.

Impuguke mu by’amategeko zivuga ko kwanga kwitaba urubanza bidahindura icyemezo cy’urukiko. Porofeseri Guy Bucumi, impuguke mu mategeko mpuzamahanga ajyanye n’intambara na politiki wigisha muri Kaminuza ya Gisirikare ya Kanada (Collège Militaire Royal de Saint-Jean) i Kingston mu Ntara ya Ontario, yabwiye BBC ko kuburanishwa utari aho bifite agaciro nk’urubanza rusanzwe.

Yagize ati: “Urugero ni nk’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruburanisha Joseph Kony, umuyobozi w’inyeshyamba za LRA zo muri Uganda, nubwo atarafatwa. Ku bijyanye na Lumbala, bashobora kumuzana ku ngufu kugira ngo hamenyekane umwirondoro we, ariko ntibashobora kumuhatira kuvuga. Mu mategeko, guceceka bifatwa nk’ukwemera icyaha, kandi kuba yarabyanze nta cyo bihindura ku cyemezo.”

Porofeseri Bucumi yanavuze ko u Bufaransa bwakoresheje ihame ryiswe “ububasha rusange” (compétence universelle), ribuha uburenganzira bwo kuburanisha ibyaha by’intambara, jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, nubwo byaba byarakorewe hanze y’igihugu.

Roger Lumbala, w’imyaka 67, yayoboye umutwe w’inyeshyamba wa RCD-N (Rassemblement Congolais pour la Démocratie – National). Mu kwezi kumwe, urukiko rwumvise ubuhamya ku byaha bikomeye birimo ubwicanyi ndengakamere, gusambanya ku ngufu byakoreshejwe nk’intwaro y’intambara, gufata abantu ku ngufu bakagirwa abacakara b’imibonano mpuzabitsina, iyicarubozo, guca abantu ibice by’umubiri, gukoresha abaturage ku ngufu, kubaka imisoro ku gahato, no gusahura umutungo w’igihugu.

Ibyo byaha byose ashinjwa kugiramo uruhare byabaye mu Ntambara ya Kabiri ya Congo (1998–2003), by’umwihariko mu gitero cyiswe “Effacer le tableau”, cyahitanye ibihumbi by’abantu. Iyi ntambara yahuje ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro yashyigikiwe na bimwe mu bihugu byo mu karere muri icyo gihe. Umutwe wa RCD-N wa Lumbala wo wari ushyigikiwe cyane na Uganda.

Urukiko rwagaragaje ko umutwe wa Lumbala wafatanyije n’inyeshyamba za MLC zari ziyobowe na Jean-Pierre Bemba (ubu akaba ari Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi muri RDC), hamwe n’umutwe wa UPC wari uyobowe na Thomas Lubanga, mu bikorwa byagambiriye guhashya umutwe wa RCD-ML wa Mbusa Nyamwisi Antipas.

Roger Lumbala yemerewe iminsi 10 yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *