AmakuruUbumenyi

Akurikiranyweho kubeshya urukundo Abanyamerika basheshe akanguhe, akabambura miliyoni $8

Umunya-Ghana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Abu Tricia, yatawe muri yombi akekwaho gushuka Abanyamerika bageze mu zabukuru ababeshya urukundo, akabambura amafaranga arenga miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika, ahwanye n’asaga miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 31, amazina ye nyakuri ni Frederick Kumi. Yafatiwe muri Ghana n’inzego z’umutekano, hagamijwe kumukurikirana ku byaha aregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko yakoresheje ubwenge buhangano (AI) mu guhimba imyirondoro y’ibinyoma, akiyitirira abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko izihuza abashaka abakunzi. Aho yabonaga icyizere cy’abasheshe akanguhe, yabasabaga amafaranga, akabikora ku bantu benshi mu bihe bitandukanye.

Kumi, uzwi kandi ku rindi zina rya Emmanuel Kojo Baah Obeng, akurikiranyweho ibyaha birimo gucura no kugambirira uburiganya hakoreshejwe itumanaho rya interineti (wire fraud) ndetse no gucura no kugambirira iyezandonke (money laundering). Aramutse ahamijwe ibi byaha, ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 20. Kugeza ubu, ntaragira icyo atangaza ku byo aregwa.

Iperereza ryagaragaje ko uyu mugabo yakundaga kugaragara ku mbuga nkoranyambaga kuba mu buzima buhenze, yambaye kandi akoresha ibikoresho bigezweho, ibyo bikamukururira abamukurikira barenga ibihumbi 100 kuri Instagram. Ibi byatumye benshi batangira kwibaza aho yakuraga ayo mafaranga.

Abashinjacyaha basobanuye ko abagizi ba nabi babanzaga kubaka icyizere cy’abahohotewe binyuze mu biganiro by’igihe kirekire bagiranaga na bo bakoresheje telefone, imeli (e-mail) n’izindi mbuga zoherezanywaho ubutumwa.

Nyuma babasabaga amafaranga cyangwa ibindi bintu by’agaciro bitwaje impamvu z’ibinyoma zirimo uburwayi bwihutirwa, amafaranga y’ingendo cyangwa amahirwe y’ishoramari. Ayo mafaranga yahabwaga abandi bafatanyacyaha biyitaga nk’abantu ba gatatu, bikavugwa ko Kumi yayagabaganyaga n’abo bakoranaga bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Ghana.

Uru rubanza ruri gukurikiranwa hakurikijwe itegeko rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rirwanya ihohoterwa n’uburiganya bikorerwa abashaje (Elder Abuse Prevention and Prosecution Act). Kumi yafatiwe muri Ghana mu gikorwa cyahuriweho n’ibihugu byombi, kandi Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirateganya gusaba ko yoherezwayo kuburanishwa.

Mu bihe bya vuba, Amerika yakajije ingamba zo guhashya imiyoboro y’abagizi ba nabi ikorera muri Amerika no muri Afurika y’Uburengerazuba ishaka guhuguza Abanyamerika bageze mu zabukuru.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Dada Joe Remix, undi Munya-Ghana ukekwaho uburiganya bwo kubeshya urukundo n’izungura, yoherejwe muri Amerika. Mu ntangiriro z’uku kwezi na bwo, urukiko rwo muri Amerika rwakatiye Oluwaseun Adekoya, Umunya-Nigeria wari uyoboye itsinda rikora uburiganya mu mabanki n’iyezandonke, igifungo cy’imyaka 20 ku cyaha cy’iyezandonke y’amafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amadolari y’Amerika.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *