Polisi yemeje ko abapolisi bagaragaye batsindagira umuntu muri “Pandagari” bagomba kubihanirwa – Video
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi bagaragaye mu mashusho batsindagira umuntu mu byuma by’imodoka izwi nka “Pandagari” ari amakosa, bagomba kubihanirwa.
Polisi y’u Rwanda ikomeje kwamamaza gahunda nshya yiswe “Turindane tugereyo amahoro” yifashishije uburyo butandukanye burimo n’imbuga nkoranyambaga. Iyi gahunda igamije gukangurira Abanyarwanda n’abaturarwanda uburyo bwo kwirinda no gukumira impanuka zihitana benshi.
Mu rwego rwo kwamamaza iyi gahunda ku rukuta rwa bo rwa X, Polisi y’u Rwanda yifashishije igishushanyo cy’umugabo uvuye mu rugo ari kuri moto, umugore n’abana bamusezeraho maze bandikaho bati: “Bategereje ko ugaruka amahoro mugafatanya gusoza umwaka mu byishimo. Utware wigengesereye”.
Nyuma y’ubu butumwa, umwe mu bakoresha X wiyise “Beauty of Africa” yahise agaragaza amashusho (video) y’abapolisi babiri bari gutsindagira umuntu muri pandagari maze ayaherekesha amagambo abaza Polisi ati: “Hanyuma ibi na byo ni ibiki”?
Polisi yahise imusubiza ko ibyo abo bapolisi bakoze bidakwiye kandi bagomba kubihanirwa.
Bati: “Muraho. Ibi byakozwe n’aba bapolisi ntabwo bikwiriye ababikoze bagomba kubihanirwa. Murakoze”.
Gusa ntitwahuse tumenya aho ibi byabereye ndetse n’ikosa ryari rikozwe n’uwo muturage.
Polisi y’u Rwanda ihora ishishikariza abantu kwirinda ibyaha, gutwara neza nta bisindisha no kugendera ku muvuduko uringaniye mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwa bo n’ubw’abandi mu kaga cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru.
