Fofo Dancer wamamaye mu kubyinira abagabo online yahinduye umuvuno
Fofo Dancer, uzwi nka Fofo, ni umubyinnyi w’Umunyarwandakazi wamenyekanye binyuze mu mbyino akorera mu tubari n’ahabera imyidagaduro, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga
Uyu mukobwa yubatse izina rye abikesha imbyino zitandukanye, zituma atumirwa mu bitaramo no gutanga serivisi zo kubyinira ununtu ku giti cye mu buryo bw’ibanga kandi akishyurwa (gucuruza amashusho y’urukozasoni).
Kuri ubu, Fofo Dancer asigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Dubaï, aho yahinduye umuvuno kuko asigaye ayobora ibitaramo bitandukanye (hosting) nk’icyo aheruka kuyobora cyabaye ki Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025 ahitwa Blue Beats Lounge.
Yakunze gukora nk’umubyinnyi wigenga, yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Instagram mu kumenyekanisha umwuga we no kuganira n’abamukurikira.
Fofo yemeza ko imyidagaduro muri rusange akora ari umwuga wemewe umutunze kandi umufasha kwigenga, nubwo hari imyumvire bamwe bagifite ku bakora uyu mwuga wo kubyina muri ubu buryo bitewe n’amahame agenga umuco nyarwanda.
Hari abamufata nk’icyitegererezo ku rubyiruko, cyane cyane abakobwa, agaragaza ko imyidagaduro ishobora kuba umwuga wubaka ubuzima kandi ukageza Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.


Fofo Dancer asigaye ayobora ibitaramo i Dubai
