Netanyahu yafashe iya mbere mu kwemeza ko Somaliland iba igihugu cyigenga
Israel yabaye igihugu cya mbere cyemeje ku mugaragaro ko Somaliland ari igihugu cyigenga, icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu nyuma yo gusinya itangazo rihuriweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Gideon Sa’ar ndetse na Perezida wa Somaliland Abdirahman Mohamed Abdullahi.
Somaliland yahoze ari agace kagengwa n’Ubwongereza kaje kwifatanya na Somalia yose ku itariki ya 01 Nyakanga 1960, ariko nyuma y’ihirikwa ry’umunyagitugu Siad Barre mu 1991 itangaza ubwigenge bwayo, ivuga ko umurwa mukuru wayo ari umujyi wa Hargeisa mu gihe umurwa mukuru uzwi wa Somalia ari Mogadishu, ibi byose bikaba byarabaye nyuma y’intambara zikomeye zahitanye abantu ibihumbi byinshi ndetse zigasenya imijyi myinshi.
Icyemezo cya Israel gifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora gutuma n’ibindi bihugu biyemera.
Misiri, Somalia, Turkiya na Djibouti byamaganye iki cyemezo, bishimangira ubumwe bwa Somalia kandi biburira ku ngaruka zo gushyigikira ibice bishaka kwigenga.
Israel ivuga ko iki cyemezo kijyanye n’amasezerano y’Abraham Accords, ikanateganya kwagura umubano na Somaliland mu by’ubuhinzi, ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ubukungu, ndetse inatumira Perezida wa yo gusura Israel.
Ku ruhande rwayo, Somaliland yakiriye neza iki cyemezo, ivuga ko gifungura umubano mushya w’amateka kandi ikiyemeza gukomeza guteza amahoro mu ihembe rya Afurika. Nubwo itaremerwa n’ibihugu byinshi, Somaliland imaze kwagura umubano n’amahanga menshi, aho ibihugu bitandukanye byafunguye ibiro bya byo i Hargeisa.
