AU yamaganye icyemezo cya Isirayeli cy’uko Somaliland iba igihugu cyigenga
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) watangaje ko wamagana bikomeye icyemezo icyo ari cyo cyose cyo kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga, nyuma y’uko leta ya Isirayeli itangaje ku mugaragaro ko yemeye iyo ntara ya Somalia nk’igihugu cyihariye.
Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yashyize umukono ku itangazo rusange ryumvikanyweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Gideon Sa’ar ndetse na Perezida wa Somaliland, Abdirahman Mohamed Abdullahi. Icyo cyemezo cyatumye Isirayeli iba igihugu cya mbere ku isi gitangaje ku mugaragaro ko cyemeye Somaliland nk’igihugu cyigenga.
Mu itangazo ryasohowe n’Inama Nyobozi y’Ubumwe bw’Afurika iyobowe na Mahmoud Ali Youssouf, uyu muryango wagaragaje impungenge zikomeye kuri icyo cyemezo cya Isirayeli. Yashimangiye ko AU idashobora na rimwe gucogora ku gihagararo cya yo cyo gushyigikira ubumwe, ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu cya Somalia.
AU yasobanuye ko igendera ku mahame ashingiye ku masezerano shingiro ayigenga, arimo n’ihame ryo kubahiriza imbibi ibihugu by’Afurika byasigiwe igihe byabonaga ubwigenge, nk’uko byemejwe mu cyemezo cyo mu 1964 cyafashwe n’icyahoze ari Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Afurika.
Iryo tangazo rigira riti: “Umuyobozi w’Inama Nyobozi yamagana igikorwa cyangwa umugambi uwo ari wo wose ugamije kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga, anibutsa ko Somaliland ikiri igice kigize Somalia”.
Ryongeraho ko igerageza iryo ari ryo ryose ryo guhungabanya ubumwe, ubwigenge n’ubusugire bwa Somalia rinyuranyije n’amahame shingiro y’Ubumwe bw’Afurika kandi rishobora guteza ingaruka mbi ku mahoro n’umutekano w’umugabane wose.
Ubumwe bw’Afurika bwongeye gushimangira ko buzahora bushyigikiye ubumwe n’ubusugire bwa Somalia, ndetse no gufasha leta ya yo mu bikorwa byo kugarura amahoro arambye, kubaka inzego z’igihugu no gushyiraho ubutegetsi burimo bose.
Umubano mubi hagati ya Somalia na Somaliland umaze imyaka irenga 30, guhera mu 1991, ubwo leta ya Somalia yasenyukaga nyuma yo guhirikwa k’ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Siad Barre.
Somaliland, yahoze ari koloni y’Ubwongereza, yabonye ubwigenge ku wa 26 Kamena 1960, ariko nyuma y’iminsi mike ifata icyemezo cyo kwishyira hamwe n’ikindi gice cya Somalia cyari cyarakolonijwe n’Ubutaliyani, hagashingwa Repubulika ya Somalia. Icyakora uko imyaka yagiye ishira, umubano hagati ya Somaliland n’ubutegetsi bukuru bwari i Mogadishu warushijeho kuzamba.
Mu 1988, amakimbirane yarushijeho gukara ubwo ingabo za leta ya Somalia zarasaga ibisasu mu murwa mukuru wa Somaliland, Hargeisa. Abasesenguzi bavuga ko ibyo byabaye bimwe mu byihutishije isenyuka ry’ubutegetsi bwa Siad Barre mu 1991, ari na bwo Somaliland yatangaje ko yitandukanyije na Somalia.
Kuva icyo gihe, Somaliland yitwaye nk’igihugu cyigenga, yubaka inzego za yo, itegura amatora kandi igashyiraho ubutegetsi bwa yo. Nubwo ifitanye umubano n’ibihugu bitandukanye, nta gihugu na kimwe cyari cyaratangaje ku mugaragaro ko kiyemeye nk’igihugu cyigenga mbere y’uko Isirayeli ibikora.
Nubwo Somaliland ikomeje gusaba ko yemerwa nk’igihugu cyigenga, ibihugu byinshi byagiye bishimangira ko icyo kibazo gikwiye gufatirwa umwanzuro n’Ubumwe bw’Afurika. Uwo muryango nawo ugashyira imbere ihame ryo kubahiriza ubusugire bw’ibihugu n’imbibi byasigiwe n’amateka y’ubukoloni.
Ubumwe bw’Afurika kandi bufite impungenge ko kwemera Somaliland nk’igihugu cyigenga byashobora gutuma n’utundi turere two muri Afurika dushaka kwitandukanya n’ibihugu dukomokamo tugira imbaraga zo kubisaba.
