Umuvugizi wa FARDC Jenerali Sylvain Ekenge yahagaritswe
Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya DRC (ACP) byatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025, Perezida Tshisekedi yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo mu kazi umuvugizi w’igisirikare, Général-major Sylvain Ekenge, ashinjwa kuvuga amagambo arimo ivangura rishingiye ku bwoko bw’Abatutsi.
ACP yasobanuye ko ihagarikwa rya Ekenge ryemejwe n’Ibiro Bikuru by’Igisirikare cya FARDC. Ekenge ntaragira icho abivugaho ndetse n’igisirikare cya FARDC ntibaragaragaza itangazo risobanura iby’iri hagarikwa.
Ku wa Gatandatu ushize, mu kiganiro cyatambukaga kuri televiziyo y’igihugu RTNC, Général Ekenge yumvikanye avuga amagambo benshi bafashe nk’ivangura, aho yagize ati: “Gushakana n’umugore w’umututsi bisaba kwitonda, akavuga ko hari abo yise abaturuka mu muryango we baza mu rugo bagamije ubugambanyi, bakabyara abana bakitirwa ko ari abatutsi kubera ko, nk’uko yabivuze, abatutsi bafatwa nk’ubwoko bwo hejuru”.
Nyuma y’ayo magambo, ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye barimo n’abayobozi bagaragaje kutishimira iyo mvugo, bayamagana ku mugaragaro.
Ikiganiro cya RTNC cyiswe Special Plateau cyavuzwemo ayo magambo, cyanyuze kuri YouTube mu ijoro ryo ku Cyumweru, cyaje gukurwaho nyuma.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, yanditse kuri X agaragaza ko ababajwe cyane n’amagambo ya Général Ekenge yibasira Abatutsi. Yavuze ko ayo magambo adakwiye kuvugwa n’umuntu uhagarariye leta, ayamagana bikomeye, anasaba ko imvugo zose z’urwango zamaganwa nta kabuza.
Umutwe wa AFC/M23 na wo watangaje ko guhindura umututsikazi ikimenyetso cy’umwanzi bigira uruhare mu gutegura ubugome mu mitekerereze y’abaturage, bikagira ingaruka mbi ku mutekano n’ubumwe bw’abantu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yamaganye amagambo ya Ekenge, ayahuza n’ingengabitekerezo ya Jenoside, imikoranire na FDLR, ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ibitero by’amabombe n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo n’Abanyamulenge.
Nubwo ibi byose byabaye, ubuyobozi bukuru bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku byavuzwe na Général Ekenge.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi ubwe yumvikanye yamagana amagambo y’urwango akunze kwibasira Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri RDC, ashimangira ko ari abaturage b’igihugu nk’abandi.
Yibukije ko benshi muri bo bagize uruhare mu kubaka igihugu ndetse bamwe bakagitangira ubuzima bwa bo.
