Anthony Joshua yarokotse impanuka yahitanye babiri
Umunyamateka ukomeye mu mukino w’iteramakofe ku rwego mpuzamahanga, Anthony Joshua, yagize ibikomere mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Nigeria, ihitana abantu babiri nk’uko Polisi yemeje aya makuru.
Polisi yo muri leta ya Ogun yatangaje ko Anthony Joshua n’abandi bari kumwe na we bakomerekejwe n’iyo mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bitatangajwe amazina.
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere, ibera ku muhanda munini uhuza leta ya Ogun n’umujyi wa Lagos, uzwi nk’umurwa mukuru w’ubukungu wa Nigeria.
Joshua, ufite imyaka 36 y’amavuko, avuka mu Bwongereza ariko afite inkomoko mu mujyi wa Sagamu, uri muri leta ya Ogun mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Polisi yabwiye BBC ko ibikomere yagize atari ibikomeye.
Amafoto n’amashusho byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byerekana imodoka bivugwa ko Joshua yari arimo yangiritse cyane. Umwe mu babonye uko byagenze, Adeniyi Orojo, yabwiye ikinyamakuru The Punch ko imodoka yo mu bwoko bwa Lexus yagonganye n’indi ya Pajero.
Orojo yavuze ko Joshua yari yicaye inyuma y’umushoferi, iruhande rwe hakaba hari undi muntu, mu gihe undi yari yicaye iruhande rw’umushoferi. Yongeyeho ko muri iyo modoka ya Lexus bari abantu bane bose.
