Kenya: Inzovu yitiriwe inzoga yapfuye ishaje
Inzovu yo muri Kenya iri mu zari zisigaye zifite amahembe maremare cyane muri Afurika yapfuye izize gusaza.
Iyi nzovu y’ingabo izwi ku izina rya Craig yapfiriye mu buryo busanzwe mugitondo cyo ku wa Gatandatu, mu cyanya cy’inyamaswa cy’Amboseli National Park giherereye mu majyepfo ya Kenya, nk’uko byemejwe n’inzego zishinzwe kurengera inyamaswa.
Ikigo Amboseli Trust for Elephants cyatangaje ko Craig yapfuye ifite imyaka 54 y’amavuko, hakiyongeraho ko yagize ubuzima burebure kandi ko yabyaye izindi nzovu nyinshi.
Kubera amahembe ya yo maremare adasanzwe, Craig yari imwe mu nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi basura iyi parike iri hafi y’umupaka wa Kenya na Tanzania.
Mu 2021, Craig yagizwe ambasaderi w’inzoga ya Tusker izwi cyane muri Kenya no mu karere, izina rifitanye isano n’inzovu z’ingabo zifite amahembe maremare.
Ikigo Kenya Wildlife Service (KWS) cyavuze ko Craig yari ikimenyetso cy’intsinzi y’imbaraga zakoreshejwe mu kubungabunga ibidukikije n’inyamaswa zo muri Afurika.
KWS yongeyeho ko Craig yari imwe mu nzovu nkeya zisigaye ku mugabane zifite amahembe maremare cyane, aho buri hembwe ryapimaga hafi ibilo 45, bigatuma iba mu bwoko bw’inzovu z’ingabo zidasanzwe cyane.
Izo nzovu zibarwa ku ntoki muri iki gihe, ari na byo byatumaga Craig ifatwa nk’ikimenyetso cy’umurage w’ibidukikije by’Afurika.
Iki kigo cyatangaje kandi ko Craig yari izwiho ubwitonzi n’amahoro, aho yakundaga gutuza mu gihe abakerarugendo bayifotora cyangwa bayifata amashusho.
KWS yashimiye abakoze mu kuyibungabunga mu myaka yose ishize, ivuga ko yapfuye mu mahoro urupfu rusanzwe.
Mu mwaka ushize, abakerarugendo barenga miliyoni ebyiri basuye Kenya, benshi muri bo basura parike z’iki gihugu zizwi ku rwego mpuzamahanga.
Ubukerarugendo bugira uruhare rungana na 10% mu musaruro mbumbe w’igihugu cya Kenya, nk’uko byatangajwe n’abategetsi.

Inzovu izwi ku izina rya Craig yapfuye ku myaka 54
