Musanze: Abagera kuri 40 bitwaje intwaro gakondo bagabye igitero ku bashinzwe umutekano, Polisi irasamo umwe
Mu ijoro ryo ku itariki ya 3 rishyira ku ya 4 Mutarama 2026, itsinda ry’abagera kuri 40 bitwaje intwaro gakondo, bateye abashinzwe umutekano mu gishanga cya Gatare ahacukurwa amabuye y’agaciro ya Zahabu.
Amakuru ya BTN avuga ko iri tsinda ryagiye rishaka gucukura amabuye y’agaciro yo muri icyo gishanga mu buryo butemewe n’amategeko, bagenda bakanga izo nzego zishinzwe umutekano zihakorera ariko zirabakumira.
Mu gusubiza aba bantu inyuma ni bwo batabaje na polisi, yahise ihagera bwangu, irasa umwe mu cyico, abandi bariruka, umwe agwa mu mukoki, ajyanwa kwa muganga aza kugwayo nyuma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje iby’aya makuru.
Yagize ati: “Hari mu masaa munani z’ijoro ubwo abo bantu bajyaga mu bikorwa by’ubucumuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ni bwo polisi yatabajwe. Twagiye tuhageze dusanga abantu bakabakaba muri 40 bitwaje ibikoresho birimo ibitiyo, amapiki n’amasuka”.
Yakomeje avuga ko bakihagera abo baturage bagiriwe inama kugira ngo bareke ibyo bikorwa ariko basagarira polisi ni bwo umwe isasu ryamufashe ahita apfa.
IP Ngirabakunze yavuze ko iyo habaye ibikorwa nk’ibyo, uwakomeretse ari we utabarwa mbere ariko yongeraho ko nubwo nta wurafatwa, iperereza rikomeje kugira ngo ababigizemo uruhare bose bafatwe, babibazwe.
Ku bufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bwite bwa leta, bakunze gukoresha inama abatuye muri aka Karere ka Musanze, ndetse hagakoreshwa n’indege nto zitagira abapilote (drones) mu gutanga ubutumwa bw’uko babujijwe gukorera aho hantu ibindi bikorwa ahubwo bakubaha inzego za leta.
Kanda hano hasi wumve iyi nkuru
