Venezuela: Rodríguez yarahiriye kuba perezida w’inzibacyuho, Maduro ahakana ibyaha muri Amerika
Delcy Rodríguez yarahiriye kuba Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela mu nama idasanzwe y’Inteko Ishinga Amategeko, yatangijwe no gusaba ko Nicolás Maduro wavanywe ku butegetsi arekurwa, nyuma yo gufatwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Rodríguez w’imyaka 56, wari visi perezida kuva mu 2018, yavuze ko ababajwe bikomeye n’ibyo yise “ishimutwa” rya Maduro n’umugore we Cilia Flores, bafashwe n’ingabo z’Amerika mu gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Delcy Rodríguez ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela
Mbere y’aho amasaha abiri, mu rukiko rwo mu Mujyi wa New York, habereye igikorwa cyuzuyemo amarangamutima aho Maduro yashimangiye ko akiri Perezida wa Venezuela, ahakana ibyaha bine aregwa birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba.
Icyo gihe kandi Amerika yari iri kunengwa bikomeye mu Muryango w’Abibumbye, ariko Ambasaderi wa yo yavuze ko umutungo munini w’ingufu ku isi udashobora kuguma mu maboko y’umuyobozi utemewe n’amategeko, yise “uhunga ubutabera”.
Mbere y’uko Maduro agaragara mu rukiko, Akanama k’Umutekano ka Loni kari kateranye mu nama yihutirwa kugira ngo kagire icyo kavuga ku kibazo cya Venezuela.
Ambasaderi wa Venezuela muri Loni, Samuel Moncada, yavuze ko igihugu cye cyagabweho “igitero cyitwaje intwaro mu buryo butemewe n’amategeko kandi kidafite ishingiro na rito”.
Ku rundi ruhande, Ambasaderi w’Amerika muri Loni, Mike Waltz, yagerageje kubisobanura avuga ko Maduro ari “uwiyita perezida mu buryo butemewe”, yongeraho ko Amerika yakoze igikorwa cyihariye cyo kumufata kigamije gushyira mu bikorwa amategeko, amwita kandi “uhunga ubutabera”.
Maduro akurikiranyweho ibyaha birimo gucura umugambi w’iterabwoba rishingiye ku biyobyabwenge, gutumiza no gukwirakwiza kokayine, gutunga imbunda ziremereye n’ibikoresho byangiza, no gucura umugambi wo gutunga izo ntwaro.
Mu iburanisha ryo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama 2026, umwe mu bari baryitabiriye yatangiye kumutuka mu Cyesipanyoli (Espagnol) amubwira ko azabiryozwa. Maduro yaramuhindukiriye amusubiza ko ari “Perezida washimuswe” akaba ari “imfungwa y’intambara”. Mbere yo gusohorwa mu rukiko yambaye amapingu, anyuzwa inyuma ari kumwe n’umugore we.
Mu magambo yavuze, mu iburanisha ryamaze iminota 30, Maduro yagize ati: “Ndi umugabo wiyubashye. Ndacyari Perezida w’igihugu cyanjye.” Umucamanza Alvin Hellerstein w’imyaka 92 yaramuhagaritse amubwira ko “hazabaho igihe n’aho ibyo byose bizaganirirwa.”

Nicolas Maduro, wari Perezida wa Venezuela, n’umugore we Flores, ubwo bajyanwaga mu rukiko rwa New York mu iburanisha rya mbere
Nyuma y’amasaha make igitero cyo ku wa Gatandatu kibaye—cyarimo indege zirenga 150 n’abasirikare b’Amerika barenga 200 binjiye muri Venezuela—Donald Trump yasezeranyije ko Amerika izayobora Venezuela kugeza habonetse “inzibacyuho itekanye, iboneye kandi irimo ubushishozi”.
Ku wa Mbere, nyuma y’inama y’ibanga yamaze amasaha abiri n’igice muri Capitol (inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika), umuyobozi w’Abasenateri b’Abademokarate, Chuck Schumer, yavuze ko gahunda y’Amerika yo kuyobora Venezuela “idasobanutse, ishingiye ku bitekerezo by’ukwifuza, kandi itanyuze mu mucyo”.
Yagize ati: “Nta gihamya na gito mfite ko tutazagerageza gukora nk’ibi no mu bindi bihugu.” Yongeyeho ko “iyo Amerika yishoye mu guhindura ubutegetsi no kwiyubaka kw’ibihugu, buri gihe bigira ingaruka mbi kuri Amerika ubwa yo.”
Icyakora, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Mike Johnson, yavuze ko icyo gikorwa “cyari gikomeye kandi gifite ishingiro”, ashimangira ko Amerika ifite uburenganzira bwo gukoresha ingufu mu kurengera inyungu za yo n’umutekano w’abaturage ba yo. Yongeyeho ko gufatira ibitoro bya Venezuela byari uburyo bwo kuyemeza kwakira ubutegetsi bushya vuba.
Trump yasezeranyije kandi ko sosiyete z’ibitoro z’Amerika zizajya muri Venezuela gusana ibikorwa remezo no “gutangira guteza imbere ubukungu bw’igihugu”.
Ariko nubwo ibyo yabivuze, abafatanyabikorwa ba Maduro bagumye mu myanya y’ubutegetsi. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Atlantic ku Cyumweru, Trump yaburiye Rodríguez ko ashobora “kwishyura igiciro kinini cyane, gishobora kuruta n’icya Maduro” nadakora “ibiboneye”.
Mu nama ya guverinoma, Rodríguez yagaragaje ko ubutegetsi bwe bwiteguye gukorana n’Amerika kuri bimwe, agira ati: “Turahamagarira Leta y’Amerika gufatanya natwe ku murongo w’ubufatanye ugamije iterambere rusange mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga.” Ibihumbi by’Abanya-Venezuela bateraniye hanze y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza gushyigikira Maduro, umugore we n’umuyobozi w’inzibacyuho Rodríguez ubwo yarahiriraga inshingano.

Umwe mu bashyigikiye Maduro, yari afite icyapa kiriho ifoto ya Maduro imbere y’Inteko Ishinga Amategeko
Nyuma yo kurahira, Rodríguez yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko abikoze “afite ububabare” kubera imibabaro yatewe n’igitero cya gisirikare kitemewe.
Yiyemeje kurinda amahoro y’igihugu, ituze ry’abaturage mu by’umutekano wo mu mutima, ndetse n’ituze mu bukungu no mu mibereho myiza.
Inteko yanumvise ijambo ry’umuhungu wa Maduro, wavuze ko ashyigikiye ababyeyi be, avuga ko “bazagaruka” muri Venezuela, anatangaza ko ashyigikiye Rodríguez “byuzuye”.
Urubanza rukurikira rwa Maduro rwashyizwe ku itariki ya 17 Werurwe 2026.

Delcy Rodríguez yavuze ko azakorana n’Amerika mu bintu bimwe na bimwe
