AmakuruImyidagaduro

Inkuru ibabaje: Umusore n’abishywa be batatu bahitanywe n’impanuka ku munsi w’ubukwe bwe

Umugabo wari ugiye gukora ubukwe, hamwe n’abishywa be batatu, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu bwite yaguye mu mwobo muremure w’imisozi (canyon), amasaha make mbere y’uko ubwo bukwe bwe buba.

David McCarty w’imyaka 59 ni we wari utwaye kajugujugu yo mu bwoko bwa MD 369FF, arimo atwara abagize umuryango we mu gikorwa cyo kubereka ibyiza nyaburanga by’a’imisozi ya Telegraph Canyon hafi y’agace ka Superior muri Leta ya Arizona (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika).

McCarty yapfanye n’abishywa be Rachel (w’imyaka 23), Faith (w’imyaka 21) ndetse na mubyara wa bo Katelyn Heideman (w’imyaka 22) wari waje kubasura nk’uko ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Saa tanu za mugitondo (11h00), iyo kajugujugu yagonganye n’umugozi uberaho imyidagaduro uzwi nka slackline uri hagati y’imisozi, bituma igwa mu mwobo muremure.

Abatabazi byabasabye kugenda n’amaguru bajya aho iyo mpanuka yabereye, bahagera ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), basanga kajugujugu yamaze kwangirika bikomeye.

Polisi yatangaje ko abo bantu bose bane bahise bitaba Imana kuri uwo mugoroba.

Umwe mu bagize umuryango yagize ati: “Icyo yashakaga ni ukubereka aho hantu heza.”

Bari bavuye muri Oregon baje muri Arizona mu mpera z’icyumweru zari zigenewe kwishimana n’umuryango, bitegura ubukwe bwa McCarty.

Katelyn Heideman, w’imyaka 22, na we yaguye muri iyo mpanuka

Iyo mpanuka yabaye amasaha make mbere y’uko McCarty arushinga.

Undi wo mu muryango yagize ati: “Imiryango yatakaje hafi igice cy’abana ba yo ku munsi w’ubukwe wari uteganyijwe kuba umunsi w’ibyishimo. Birababaje cyane.”

Abatangabuhamya bavuze ko babonye amababa ya kajugujugu azunguruka agonga uwo mugozi wa slackline, mbere y’uko igwa mu mwobo w’imisozi ugoye kugeramo.

McCarty yari umupilote w’inararibonye, kandi yari yaranyuze muri iyo canyon inshuro nyinshi nta kibazo.

Yashinze kompanyi Columbia Basin Helicopters mu myaka ya 1990, ikora imirimo irimo kubaka imirongo y’amashanyarazi, gutema no gutunganya amashyamba, kuzimya inkongi z’amashyamba no gukora indege zangiritse.

Yari afite amazu muri Oregon no muri Queen Creek muri Arizona, kandi yari atunze kajugujugu nyinshi.

Ikigo cya Leta gishinzwe indege (FAA) n’Ikigo gishinzwe iperereza ku mpanuka z’ubwikorezi (NTSB) byatangiye iperereza ku buryo uwo mugozi wa slackline wageze hagati y’iyo canyon.

Slacklining ni umukino wo hanze aho abantu bagenda bagerageza kuguma ku mugozi urombereje hagati y’ahantu habiri.

Bivugwa ko uwo mugozi wari ufite ibimenyetso bigenewe indege, kandi ko hari n’itangazo (NOTAM) ryari ryasohotse riburira abapilote ko hari inzitizi iri nko kuri metero zigera ku 180 uvuye ku butaka.

Nyina wa Katelyn, Mary Jane Heideman, yagize ati: “Bari bakunzwe cyane. Aba bakobwa bari bafite ejo hazaza heza cyane. Biragoye kwemera ibyabaye.”

Ikigo NTSB cyatangaje ko kigiye kwimurira ibisigazwa bya kajugujugu ahantu hizewe kugira ngo bikorerwe andi maperereza.

Iyo kajugujugu yari yahagurutse kuri Pegasus Airpark i Queen Creek, ahagana mu bilometero 48 uvuye i Superior.

Ubuyobozi bukomeje gukusanya amakuru yose arebana n’uko uwo mugozi wa slackline wagize uruhare muri iyi mpanuka ibabaje.

Rachel McCarty, w’imyaka 23, yapfanye na murumuna we, mubyara we na nyirarume

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *