AmakuruInkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Haburijwemo umugambi wo kwica Perezida Traoré

Umugambi wo kwica Perezida akaba n’umuyobozi wa gisirikare wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim Traoré, wapfubijwe, nk’uko byatangajwe n’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana, yabitangaje mu kiganiro cyatambutse mu ijoro ryakeye ko uwo mugambi wateguwe ku rwego rwo hejuru na Lt. Col Paul Henri Damiba, umusirikare Traoré yakuye ku butegetsi muri Nzeri 2022.

Mahamadou Sana yagize ati: “Serivisi zacu z’iperereza zamenye uyu mugambi mu masaha ya nyuma. Bari bateguye kwica umukuru w’igihugu, hanyuma bagatera ibindi bigo bikomeye birimo n’abantu bakomeye mu nzego za gisivili.”

Yanongeyeho ko uwo mugambi wari watewe inkunga iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Côte d’Ivoire (Ivory Coast).

Kugeza ubu nta cyo Lt. Col Damiba cyangwa Côte d’Ivoire baratangaza kuri ayo makuru.

Kuva yafata ubutegetsi, Kapiteni Traoré yahuye n’igeragezwa ryo kumuhirika nibura kabiri, kandi ari no guhangana n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’iterabwoba by’abajihadiste byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni bava mu bya bo.

Nubwo ahura n’izo mbogamizi ndetse akavugwaho gukoresha ubutegetsi bw’igitugu, uyu muyobozi w’imyaka 37 akomeje gushyigikirwa cyane n’abaturage, kandi amaze kugira igikundiro mu bihugu byinshi by’Afurika kubera igitekerezo cye cyo kwimakaza Afurika yigenga no kunenga cyane uruhare rw’ibihugu by’Uburengerazuba.

Perezida Traoré ashyigikiwe n’abaturage (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Nk’uko Minisitiri w’Umutekano yabisobanuye, inzego z’umutekano zasanze amashusho yashyizwe hanze ku buryo butemewe agaragaza abari muri uwo mugambi baganira ku byateguwe. Muri ayo mashusho, bivugwa ko bavugaga uko bateganyaga kwica perezida, yaba ari ukumusatira bakamurasa cyangwa bagashyira ibisasu iwe mu rugo, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yo muri ako karere ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2026.

Nyuma ya ho, bivugwa ko bari bateguye gutera abandi bayobozi bakuru b’igisirikare n’abasivili.

Nk’uko tubikesha BBC, Sana yavuze ko Damiba yari yarakusanyije abasirikare n’abaturage bamushyigikiye, agashaka inkunga yo hanze — cyane cyane amafaranga miliyoni 70 z’ifaranga rya CFA (angana na $125,000 cyangwa £92,000) yavanywe muri Côte d’Ivoire — kandi ko yateganyaga gusenya ikigo igihugu gitangirizamo indege zitagira abapilote (drones) mbere y’uko ingabo z’amahanga zigira icyo zitabara.

Yagize ati: “Ipereza rirakomeje kandi hari abantu benshi bamaze gutabwa muri yombi. Aba bose bazagezwa imbere y’ubutabera vuba.”

Ubwo yari kuri televiziyo y’igihugu, yavuze ko ibintu biri mu maboko meza, asaba abaturage “kutijandika mu migambi ishobora kubashyira mu kaga kubera kubura amakuru ahagije.”

Ntiharamenyekana umubare nyakuri w’abafashwe.

Abanenga Traoré, haba imbere mu gihugu no hanze ya cyo, bamushinja kuyobora mu buryo bw’igitugu, bakavuga ko leta ye ibuza abantu gutanga ibitekerezo bitandukanye, harimo gufata abasirikare ku buryo bunyuranyije n’amategeko no kugenzura itangazamakuru.

Si ubwa mbere ubutegetsi bwa gisirikare bwa Burkina Faso bushinja Côte d’Ivoire kwivanga mu bibazo bya bwo by’imbere mu gihugu.

Aya mikimbirane akomeje mu buyobozi ashobora kongera umwuka mubi mu karere.

Lt. Col Damiba yayoboye Burkina Faso kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2022 nyuma yo guhirika leta yari yatowe n’abaturage. Nyuma yo gukurwa ku butegetsi, yatangaje mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ko yifuriza uzamusimbura amahirwe masa.

Lt. Col Paul Henri Damiba yashatse kwica Perezida Traoré, umugambi we uburizwamo (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *