AmakuruImyidagaduro

Nubwo naba perezida, sinzahagarika umuziki – Bobi Wine

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje ko azakomeza gusohora indirimbo n’iyo yaba abaye umukuru w’igihugu cya Uganda.

Uyu mukandida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) mu matora y’umukuru w’igihugu, uhanganye na Perezida uri ku butegetsi Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko umuziki ari igice gikomeye cy’ubuzima bwe ku buryo nta kintu na kimwe cyamutandukanya na wo — ndetse n’ubuperezida.

Mu kiganiro Bobi Wine aherutse kugirana n’itangazamakuru muri Uganda, yagize ati: “Nzakomeza gukora no gusohora umuziki kuko ari igice cyanjye kandi ni ikintu nkunda cyane”.

Uyu wiyita “Perezida wa Ghetto” agaragaza icyizere gikomeye ko afite inkunga nyinshi mu baturage hirya no hino mu gihugu, mu gihe Uganda yitegura amatora yuzuyemo impagarara.

Abagande bazatabira amatora kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, mu matora y’umukuru w’igihugu azajyana n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Aya matora ateganyijwe kuba akomeye cyane, aho Bobi Wine uhagarariye NUP ahanganye na Museveni w’ishyaka NRM, mu gihe igihugu gitegereje ibishobora kuba intambwe ikomeye mu mateka ya politiki ya Uganda.

Bobi Wine avuga ko kuba perezida bitatuma areka umuziki (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *