Abajura bamaze iminsi itatu bihishe muri ruhurura, umwe yishwe n’inzara avamo yaka amazi yo kunywa
Abajura bamaze iminsi itatu bihishe muri ruhurura ihuza imirenge ya Nyamirambo na Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge nyuma yo gushikuza umwana w’umukobwa igikapu na telefoni, umwe inzara imwishe avamo inzego z’umutekano zibacakira.
Inzego z’umutekano zirimo Polisi zahise zihakora uburinzi batehereje ko aba bajura bizaba ku neza kuko iyi ruhurura ipfundikiye. Ababonye uko byagenze baganiriye na Kigali24 bavuze uko bimeze.
Uyu ati: “Abajura bambuye umumtu telefoni n’ishakoshi nk’uko nabyumvise, bahungira muro ruhurura hano mumsi y’umuhanda. Bamaze guhungiramo babura aho basohokera. Bafata umwanzuro wo kugumamo”.
Undi na we ati: “Nari ngiye mu kazi mugitondo, mbona umugabo wambaye neza, yegera umukobwa basa n’abaganira ariko batongana ngira ngo ni abavandimwe, amushikuza telefoni n’ishakoshi ahungira hariya muri rihurura, umukobwa agakurura akaguru undi akamukubita imigeri, umumotari aje kumufasha biranga, ni bwo inzego z’umutekano zahise zihagera”.
Kimwe muri ibi bisambo cyishwe n’inzara, ikirembeje kivamo gisaba amazi yo kunywa.
Abaturage bavuga ko ari ubwa mbere ubujura nk’ubu bubaye muri aka gace ariko ko hashize igihe ubujura bujya gusa n’ubu buhabaye.
Ikindi kandi bavuga ko kugira ngo ubujura bucike ari uko ibisambo bifashwe byajya biraswa kuko ngo iyo bifubzwe birarya bikaryama nyuma bikagaruka bitaretse ya ngeso.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru aho yavuze ko kimwe muri ibi bisambo cyasohotse kigatanga amakuru ko hasigayemo undi umwe.
Yagize ati: “Icyo twavuga ni uko hari uwaraye avuyemo, afite telefoni yari yatwaye. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polosi ya Rwezamenyo akaba yitwa Iradukunda Christian w’imyaka 24. Gucunga umutekano, gutahura no gufata abanyabyaha ntitubirambirwa kuko ni inshingano zacu. Yavuze ko hasigayemo undi umwe kandi twizeye ko azivanamo ku bushake bwe kuko si ngombwa gukoresha izindi mbaraga zidasanzwe”.
Akomeza avuga ko biteye isoni n’agahinda kubona abakoze iki cyaha basanzwe bafite icyo bakora mu gihe abatanze amakuru bavugaga ko ari abana bo mu mihamda bazwi nka “marines”.
Polisi igira inama abantu bose cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi by’ubujura kuko birangira bahuriyemo n’ibibazo ahubwo abagira inama ho gukura amaboko mu mifuka bagakora.

