Ubwongereza: Kiliziya yahagaritse burundu gahunda yo guha umugisha abakundana bahuje igitsina
Inteko nkuru y’Itorero ry’Ubwongereza, rizwi nka Church of England, yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu umugambi wo gutangiza imihango yo guha umugisha abakundana bahuje igitsina mu nsengero za yo.
Yatangaje ko nubwo iki kibazo kizakomeza kuganirwaho mu bihe biri imbere, abepisikopi bari basanze hari inzitizi zishingiye ku myemerere n’amategeko zituma imihango nk’iyo idahita ishyirwa mu bikorwa.
Mu biganiro byabereye muri iyo nteko, bamwe mu bakristo bakundana n’abo bahuje igitsina batanze ubuhamya bwa bo bugaragaza amarangamutima akomeye. Hanumvikanye kandi impungenge ko hari abakristo benshi bafite ibitekerezo by’impinduka n’ubwisanzure n’abari mu muryango w’abakundana n’abo bahuje igitsina (LGBT) bashobora kuva muri kiliziya kubera iki cyemezo.
Abayobozi ba kiliziya basabye imbabazi ku bw’ihohoterwa cyangwa amagambo akomeretsa yavuzwe ku mpande zombi. Abashyigikiye impinduka bavuze ko batanyuzwe n’uko abasenyeri bitwaye, mu gihe abandi bashimangiye ko inyigisho gakondo za kiliziya ku bijyanye n’ishyingiranwa n’imibonano mpuzabitsina zigomba kubahirizwa.
Mu ntangiriro za 2023, nyuma y’imyaka igera ku icumi y’impaka, iri torero ryari ryemeje ko ritazashyigikira ishyingiranwa ry’abahuje igitsina, bitandukanye n’andi matorero y’Abangilikani nka Kiliziya y’Abepisikopali yo muri Ecosse ishyingira abahuje igitsina.
Icyo gihe ryari ryatanze igitekerezo cyo gutanga umugisha ku bashakanye bahuje igitsina, kandi iryo suzuma ryari ryemejwe n’itora rya Sinodi (inama y’abepisikopi), hanatangizwa uburyo bwo kureba uko iyo mihango yashyirwa mu bikorwa.

