Uko banki yo mu Budage yibwe miliyoni 100 z’amayero na zahabu mu masaha ane gusa
Byavuzwe ko mu Budage habaye ubujura bw’amabanki budasanzwe mu bihe bya vuba. Mu mpera z’icyumweru cya nyuma ya Noheli, itsinda ry’abajura binjiye muri banki iri mu mujyi wa Gelsenkirchen (mu burengerazuba bw’Ubudage), bakoresheje ibikoresho by’umwuga mu gucukura urukuta rw’inyubako.
BBC itangaza ko abajura bafunguye amasanduku y’ububiko arenga 3,250 bakuramo amamiliyoni y’amayero, zahabu n’ibindi bintu by’agaciro, bahita bava aho. Nubwo bamwe mu bakiriya babuze amafaranga ya bo, banki ivuga ko hari n’ibindi byangombwa by’agaciro byatwawe n’abajura, byateje urujijo n’agahinda ku bakiriya.
Abashinzwe iperereza bavuga ko bishoboka ko abajura binjiye banyuze ku ruhande rwa parikingi ya banki, bacukura umwobo mu rukuta ruri hejuru y’inyubako y’amagorofa menshi, bagera mu cyumba cy’ububiko kiri ku igorofa ryo hasi. Bafunguye umwobo wa santimetero 40 mu rukuta berekeza ku masanduku y’ubutunzi. Ibi byose byabaye hagati ya tariki 27 na 29 Ukuboza 2025.
Nyuma gato ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku ya 27 Ukuboza, ishami ry’ubuzima n’umutekano ryabonye umuriro muri banki, ariko ubwo bageraga aho nta kimenyetso na kimwe cy’ibyangiritse bahasanze. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Herbert Reul, yavuze ko bakeka ko ari ubwenge bw’abajura bwaburitse urwego rwa alarme ku bw’impanuka, kandi ko polisi itari ifite icyemezo cyo gusaka banki icyo gihe.
Abajura bafunguye amasanduku yose y’ububiko bakura amafaranga, zahabu n’ibindi bintu by’agaciro. Inyandiko za mudasobwa zerekana ko agasanduku ka mbere kamenetse saa yine n’iminota 45 za mugitondo, mu gihe ka nyuma kamenetse saa munani n’iminota 44 z’umugoroba ku ya 27 Ukuboza. Ntabwo biramenyekana neza impamvu sisitemu ya alarme itakoze neza muri icyo gihe.
Abatangabuhamya bavuze ko babonye abagabo bitwaje imifuka minini bava kuri banki mu ijoro ryo ku ya 28 Ukuboza. Abakiriya bamwe, cyane cyane abibwe zahabu na feza, bareze banki ibirego, bayishinja kwangiza icyizere cya bo.


