Uwashinze Facebook mu mazi abira: Meta ishinjwa kugira abana imbata z’imbuga nkorayambaga
Umuyobozi wa sosiyete ya Meta, Mark Zuckerberg, yagaragaye mu rukiko asobanura ku birego bivuga ko imbuga nkoranyambaga ze, zirimo Instagram, zikurura abana bato zikabagira imbata. Ibi byabereye mu rukiko rwa Los Angeles, aho harimo kuburanishwa urubanza rukomeye rurebana n’ingaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku rubyiruko.
Zuckerberg yavuze ko abamurega bashatse kugoreka inyandiko n’ubutumwa bw’imbere muri Meta bwashyikirijwe urukiko nk’ibimenyetso. Ni bwo bwa mbere yari yitabye urukiko ku giti cye, nyuma y’imyaka myinshi Meta inengwa ku mikorere ya yo. Uretse Instagram, Meta inafite Facebook na WhatsApp.
Uru rubanza rukurikiranwe cyane kubera ko rushobora kugira ingaruka ku zindi manza nyinshi zisa na rwo. Mu baregwa harimo na YouTube ya Google. Izindi mbuga nka TikTok na Snapchat zari zatumijwe, ariko zo zaje kumvikana n’ababarega mbere y’uko urubanza rutangira.
Meta yakomeje kuvuga ko yashyizeho ingamba zo kurinda abana, ndetse ko itemera abari munsi y’imyaka 13 gukoresha imbuga za yo. Ariko mu rukiko, umwavoka uhagarariye abamurega yerekanye imeli (emails) n’inyandiko zigaragaza ko abayobozi ba Meta baganiriye ku buryo abana n’ingimbi bakoresha Instagram na Facebook, ndetse ko hari ibibazo by’imyaka y’abakoresha bitagenzurwaga neza.
Hari ubushakashatsi bwo mu 2019 bwagaragaje ko bamwe mu rubyiruko babona Instagram nk’urubuga rubakurura cyane, rukabatera kumara igihe kirekire kuri yo bitewe n’ibyo babona bishobora kubashimisha cyangwa kubababaza. Zuckerberg yavuze ko ubwo bushakashatsi butari bwakorewe muri Meta, mu gihe umwavoka we yerekanye ko hari n’inyungu zagaragajwe mu ikoreshwa ry’izo mbuga.

Hari kandi raporo yo mu 2018 yerekanye ko sosiyete yigeze kuganira ku buryo bwo gukurura abakiri bato (tweens), nubwo ku mugaragaro yavugaga ko batemerewe. Zuckerberg yemeye ko byigeze kugorana kumenya neza abarukoresha bari munsi y’imyaka 13, ariko avuga ko uko imyaka yagiye ihita, sosiyete yagerageje kunoza imikorere.
Yagaragaje ko higeze gutekerezwa uburyo abana bato bashobora gukoresha imbuga mu buryo bugenzurwa n’amategeko, anavuga kuri Messenger Kids, nubwo itakunzwe cyane. We n’umugore we Priscilla Chan bafite abana batatu.
Mu rukiko hanagaragajwe ubutumwa bwo mu myaka yashize bwerekanaga ko imwe mu ntego za sosiyete yari kongera igihe abantu bamara ku mbuga zayo, cyane cyane urubyiruko. Zuckerberg yavuze ko muri iki gihe sosiyete itagishyira imbere kongera igihe abakoresha bamara ku mbuga, ahubwo ko yibanda ku gukemura ibibazo by’ikoreshwa ritari ryiza.
Hanagaragajwe ibikoresho Instagram yashyizeho mu 2018 bifasha kugabanya igihe cyo kuyikoresha, gushyiraho integuza no kuzimya imenyesha nijoro. Ariko inyandiko z’imbere muri Meta zerekanye ko urubyiruko ruke ari rwo rwifashishije ibyo bikoresho.
Mu rukiko hari ababyeyi babuze abana ba bo, bavuga ko imbuga nkoranyambaga zagize uruhare mu kubangiriza ubuzima. Bamwe bari hanze y’urukiko basabaga ko imbuga zahindura uburyo “algorithms” zikora kugira ngo zitarushaho guteza ibibazo ku bana.
Urubanza ruteganyijwe kumara ibyumweru byinshi, kandi ni rumwe mu manza ibihumbi zatanzwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishinja Meta n’izindi mbuga guteza ububata (addiction) no kugira ingaruka mbi ku rubyiruko.
Hari n’ibihugu byatangiye gushyiraho amategeko agabanya ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana, aho Australia yamaze kubuza abari munsi y’imyaka 16 kugira konti kuri zo, mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi nk’Ubwongereza, Denmark, Ubufaransa na Espagne bikomeje kwiga ku ngamba nk’izo.

