Amerika yafatiye ibihano abayobozi b’Umutwe wa RSF wo muri Sudani
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano abayobozi batatu b’ingenzi b’umutwe w’ingabo witwa Rapid Support Forces (RSF) wo muri Sudani, babashinja uruhare mu kugota no gufata Umujyi wa Al-Fashir mu gihe cy’amezi 18, ndetse no gukora ubwicanyi bwagutse kandi buteguye.
Nk’uko tubikesha BBC, Minisiteri y’Imari y’Amerika yatangaje ko RSF yakoze ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku moko, iyicarubozo, guteza inzara nk’intwaro, no guhohotera abagore n’abakobwa mu gihe cyo gufata uwo mujyi.
Abafatiwe ibihano barimo Brig. Gen. wa RSF, uri ku mashusho agaragaza kwica abasivili batitwaje intwaro, Jenerali mukuru muri RSF, n’umuyobozi w’ingabo za RSF ku rugamba.
Umujyi wa Al-Fashir wo mu karere ka Darfur wari umaze gufatwa na RSF mu Kwakira 2025, nyuma y’amezi yo kugotwa bikurikiwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu benshi. Abarwanyi ba RSF bakoze ubwicanyi buteguye, bafunga abantu, bakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bagerageza gusibanganya ibimenyetso by’icyaha, harimo gutwika, gushyingura cyangwa kujugunya imibiri y’abantu ibihumbi.
Abaturage barenga ibihumbi 100 bahunze Al-Fashir kuva mu mpera z’Ukwakira 2025 kubera ibitero bya RSF n’inzara yakurikiye kugotwa k’umujyi. Abacitse ku icumu bavuze ko habayeho ubwicanyi bushingiye ku moko n’ifungwa ry’abantu benshi, kandi hari benshi kugeza ubu batazwi irengero ryabo.
Mu itangazo rye, Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko Amerika isaba RSF guhita yemera agahenge k’ibikorwa bya gisirikare kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse ku baturage, asaba guhagarika ibikorwa byose by’iterabwoba n’ubwicanyi muri Sudani.

