IShowSpeed yavuze ikintu yigiye kuri Kagagara bahuriye mu Rwanda
IShowSpeed (Darren Jason Watkins Jr) umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yibukije abamukurikira urugendo yagiriye muri Afurika.
Muri iki kiganiro IShowSpeed agaragaza u Rwanda nk’ahatumye atangira kwiyumva nk’umuntu w’umugabo ndetse yahuye n’urubyiruko rw’ingeri zinyuranye rumwereka impano zitandukanye, ndetse ahava amenye ko umuntu adahora atsinda buri gihe..
Uyu musore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira ku wa 10 Mutarama 2026,abanza gusura Pariki y’Ibirunga yirebera ingagi imbonankubone.
IShowSpeed avuga ko guhura n’ingagi akazikoraho nawe zikamukora byamweretse ko ibi binyabuzima ari ibinyamahoro kandi kuba yarageze imbere yazo byatumye yiyumva nk’umuntu mukuru birenze uko yiyumvaga mbere.
Avuga ko Ibyo bihe yagize icyo gihe byatumye noneho yumva abaye umuntu w’umugabo. yatunguwe no kubona ingagi zidateye ubwoba nk’uko zigaragara.
Ati “Umwe mu bana b’ingagi yaraje aranyegera, ankoraho. Ingagi ni nziza cyane zijya kumera nk’inkende, ushobora kugira ngo ni inkende zakuze.”
Ubwo yageraga i Nyamirambo ahazwi nka Club Rafiki, yahuye n’urubyiruko rw’ingeri zinyuranye rumwereka impano zitandukanye, ndetse ahava amenye ko umuntu adahora atsinda buri gihe.
Aha naho yagize ati “Aha ni ahantu hari heza cyane. Hari moto ebyiri twakuruye njye n’undi muntu [avuga Rutambi], ariko uyu muntu ntimwabyemera ko yananyweye lisansi mbona nta muntu ubitinzeho, numva ntibisanzwe ariko numva ko bishoboka.”
IshowSpeed yavuze ko kuba yaratswinzwe na Kagaragara byatumye yumva ko gutsindwa bibaho ndetse igihe icyo aricyo cyose.
Ati “Nyuma ye nahuye n’umugabo mugufi [Kagarara], dukora ‘pompage’ aransinda. Kuva icyo gihe namenye ko hari igihe nshobora gutsindwa. Nagiye mu nzu ya Basketball [BK Arena], byari byiza. Nagiye muri Stade Amahoro, ni imwe mu nziza nabashije kugeramo.”
Aho IShowSpeed yacaga hose yeretswe urukundo kuko yabaga ashagawe n’abamukurikira benshi bagenda bavuga izina rye, ndetse ubwo yavaga kuri Zaria Court yahuye n’umwe mu bafana be wamubonye afatwa n’amaragamutima ararira mu muhanda.


