AmakuruPolitiki

M23 yaciye amarenga yo guhorera Willy Ngoma

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ari wo wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani ku Cyumweru cyashize, uvuga ko cyari kigamije gusenya ‘drones’ zari zigiye guhaguruka zijya kugaba ibitero ku basivile no ku birindiro bya wo.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’Intara ya Tshopo bwashinje M23 n’u Rwanda kuba ari bo bagabye ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) kuri iki kibuga cy’indege cya gisivile, buvuga ko hari enye muri izo drones zashwanyagujwe zitaragera ku ntego ya zo.

Mu itangazo ryasohowe n’uyu mutwe, AFC/M23 yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa gukoresha drones z’intambara mu kurasa ahantu hatuwe n’abaturage no gukwirakwiza ubwoba mu basivile. Yavuze ko ibyo bikorwa ari byo byatumye ifata icyemezo cyo kurasa no gusenya izo drones.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize i Masisi habaye ibitero bya drones byahitanye abantu barimo Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23 n’abandi barwanyi bari kumwe na we.

Mu itangazo ryasohowe mu ijoro ryakeye n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibikorwa byo kurasa no gusenya drones z’ingabo za leta bizakomeza mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi butarahagarika ibitero avuga ko byibasira abasivile mu bice M23 igenzura.

Ku ruhande rw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zo zivuga ko ibitero bya zo ari ibyo gusubiza ibyagabwe na M23 mu rwego rwo kuyirwanya, kandi zagiye zihakanira ko zigamije kwica abaturage mu bitero bya drones zagiye zivugwaho mbere.

Kanyuka yongeyeho ko uyu mutwe wibuka amaraso y’abaturage benshi uvuga ko bishwe, ndetse n’abarwanyi ba wo barimo Lt Col Willy Ngoma, ashimangira ko batazabyirengagiza cyangwa ngo babiceceke.

Lit Col Willy Ngoma uherutse kwicirwa mu gitero cya drones cyagabwe mu Rubaya

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *