AmakuruPolitiki

Kigali: Abarimu banze kwigisha, ababyeyi bakora igisa n’imyigaragambyo

Ababyeyi barerera mu kigo cyitwa Mai-Chilhood Academy gikodesha amazu y’ahazwi nko kwa Gisimba mu Murenge wa Rwezamenyo w’Akarere ka Nyarugenge, bakoze igisa n’imyigaragambyo nyuma y’uko abana ba bo bamaze igihe babohereza ku ishuri ntibige kuko ubuyobozi bw’ikigo bwanze guhemba abarimu.

Amakuru aravuga ko kuva ku itariki ya 16 Gashyantare 2026, nta mwarimu ukandagira mu ishuri. Mu magambo yuje agahinda n’umubabaro, ababyeyi baganiriye na BTN dukesha iyi nkuru bavuze akabari ku mutima.

Uyu yagize ati: “Impapuro zo kwishyuriraho ndazifite nzigendana no muri telefoni, amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu (260,000Rwf) ni amafaranga menshi. Ejo hashize ni bwo namenye ko abana banjye batiga. Hano mpafite abana babiri: uwiga mu wa mbere n’uwiga mu wa kane. Mbabajije impamvu bambwira ko abarimu banze kwigisha kubera kudahembwa. Twabuze abayobozi ngo batubwire impamvu kandi twarishyuye”.

Undi na we yagize ati: “Icyifuzo cyacu ni uko abana bacu bakwiga kuko iyo abana batize, buke buke bibagiraho ingaruka. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha abana nacu bakiga cyangwa se bakadusezerera byaba ngombwa tugashaka ibindi bigo”.

Hari n’uwavuze ko ikigo gisuzugura ababyeyi agira ati: “Ikigaragara cyo ikigo kiradusuzugura, ntikiduha agaciro nk’ababyeyi, turishyura ariko abarimu ntibishyurwe. Abana birirwa hanze, nta mwarimu uri kwinjira mu kigo kuko baberewemo ibirarane byinshi”.

Mu gihe umuyobozi w’ikigo yanze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo ahubwo agaha inkwenene umunyamakuru, uwitwa Karegeya Djuma, anyuze ku rukuta rwa X, yagize ati: “Ubuyobozi bwa Mai Childhood Academy buramenyesha ko ibirarane by’amezi abiri byatewe n’imbogamizi twahuye na zo.
Ku bufatanye n’akarere n’umurenge, twemeranyije ko bizaba byishyuwe bitarenze 04/03/2026. Murakoze”.

Gusa nubwo Karegeya yatangaje ibi, hari ababyeyi bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kubera ko gushak umuti urambye byananiranye ndetse n’abarimu bavuga ko nta cyizere bafite ko bazahembwa amafaranga yose baberewemo.

Ikigo cy’Igihugi gishinzwe ibizamini no kugenzura imikorere y’ibigo by’amashuri (NESA), cyatangaje ko kigiye gukurikirana icyo kibazo.

Kanda hano hasi wumve inkuru irambuye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *