Amakuru

Umugabo akurikiranyweho kwica Nyirarume bitewe na Avoka

Mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru y’ Umugabo ukurikiranyweho kwica nyirarume w’imyaka 45, amuteye icyuma mu gatuza bapfa avoka.

Urubanza rw’uyu mugabo rwagejejwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Akurikiranyweho icyaha bivugwa ko yakozwe ku itariki ya 18 Gashyantare 2026, saa kumi z’umugoroba mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara.

Uyu mugabo ubwo yari mu ibazwa ry’ibanze yisobanuye yemera icyaha avuga ko intandaro ya byose yari avoka enye yari yahawe na se azikuye mu zo mama we yagurishaga azijyana iwe mu rugo.Nyuma ubwo nyina yari agarutse yatangiye kumwuka inabi atangira gutongana nawe amusaba kuzigarura.

Avuga ko yasubiye iwe mu rugo arazizana yitwaje n’icyuma, nyina akomeza kumutuka bituma agira umujinya agiye kumutera icyuma, nyirarume aritambika aba ari we agitera mu gatuza ahita apfa.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu Rwanda, kwica umuntu (ubwicanyi) ni icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko, cyane cyane hashingiwe ku Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubwicanyi bugabanyijemo ibice bitandukanye bitewe n’uburyo bwakozwemo n’intego yari ihari.

Ubwicanyi buturutse ku bushake Iki cyaha kiba iyo umuntu yishe undi abishaka kandi yabigambiriye cyangwa ntabigambirire ariko akabikora ku bushake.Iyo icyaha gihamye umuntu, ahanishwa igifungo cya burundu.

Iyo habayeho koroshya ibyaha (nko kwemera icyaha no koroshya urubanza), urukiko rushobora kugabanya igihano rugatanga igifungo cy’imyaka nka 25 cyangwa 30.

Ubwicanyi bwateguwe (Assassination) Ubu ni ubwicanyi bukorwa umuntu yarabanje kubitegura (premeditated murder).

Ibi bikunze guhanishwa igifungo cya burundu nta kabuza kubera ubukana bwabyo

Ubwicanyi butagambiriwe.

Ibi biba iyo umuntu yishe undi biturutse ku burangarare, kutitwararika, cyangwa impanuka (nk’impanuka zo mu muhanda zatewe n’ubusinzi).

Ibihano by’ibi byaha biratandukanye ariko biba biri munsi y’iby’ubwicanyi bw’ubushake, akenshi bishingira ku rwego rw’uburangare bwabayeho.

Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.Iyo umuntu wagerageje kwica undi ariko ntibimushobokere (attempted murder), na byo birahanwa.

Igihano bishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *