Rwamagana: Umugore yazukiye ku irimbi bagiye kumushyingura
Abaturage bo mu Murenge wa Gishari w’Akarere ka Rwamagana bavuga ko ku wa 3 Gashyantare 2026, umubyeyi witwa Irakoze Lydie yazutse nyuma yo kumugeza ku irimbi bari bagiye kumushyingura.
Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuga ko ubwo bagezaga umurambo ku irimbi, imva yapfubye, bamaze no kumusengera ngo bamushyingure, musaza we yavuze ko batari bumushyingure atabanje kumusezera, ni bwo yapfunduye isanduka babona ibimenyetse by’uko akiri muzima.
Uyu yagize ati: “Musaza we yaje, aravuga ati: ‘Njye ni bwo nkihagera, sinabura kumusezera nka mushiki wanjye, mumbabarire musezereho bwa nyuma’. Amaze kubivuga, baramwemerera nk’umuntu bava inda imwe bemeza ko batamushyingura atamubonye kimwe n’abandi batari bamusezeye mbere. Bapfunduye, bamukoraho, barambura ukuboko babona kurakora, bakora ku ntoki babona na zo zirakora bahera ko bavuga ko atashizemo umwuka. Bafata umwanzuro wo kubanza guhamagara muganga ngo yemeze niba ubwonko bwe butagikora babone kumushyingura”.
Undi na we yagize ati: “Ni ubwa mbere tubibonye. Kuva abantu batangira gupfa tubonye umuzuko. Kuko bari bagiye kumushyingura, ahembukira ku irimbi. Bitubereye igitangaza kitigeze kibaho kuko twari dutegereje umuzuko wo ku munsi w’imperuka”.
Hari n’uwavuze ko yari akiri mu rugo agiye kuza gushyingura bahita bamubwira ko uwo yari agiye gushyingura azutse kubyemera biramugora kugeza ubwo yahamagaye umugabo we wari ku irimbi arabimubwira.
Aba baturage bavuga ko umuzuko waba uhereye mu karere ka bo ka Rwamagana kuko ari ubwa mbere babonye umuntu azuka bageze ku irimbi. Bakemeza ko ari Imana ikoze igitangaza muri ako karere.
Irakoze Lydie yagiye gutura mu Karere ka Rwamagana avuye mu Murenge wa Jali w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Yavutse ku wa 24 Ugushyingo 1990.
Kanda hano hasi wumve inkuru irambuye.
