Impaka mu basenateri b’Amerika bananiwe kumvikana ku bubasha bwa Trump ku ntambara
Umushinga w’itegeko wari ugamije kugabanya ububasha bwa Perezida Donald Trump bwo gutegeka ibindi bikorwa bya gisirikare muri Iran ntiwemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (umutwe wa Sena), kuko abasenateri 47 bawushyigikiye mu gihe 53 bawutoye bawamagana.
Mu matora yabaye kuri uwo mushinga, Senateri Rand Paul yifatanyije n’Abademokarate mu kuwushyigikira, naho Senateri John Fetterman we atandukana n’abo bari mu ishyaka rimwe maze ashyigikira Abarepubulika mu kuwutera utwatsi.
Nubwo uwo mushinga utabashije gutambuka, ikibazo cy’ububasha bwa Perezida mu gutangiza no gukomeza intambara kiracyari impaka. Sena, ari na rwo rwego rufite ububasha bwo kwemeza itangizwa ry’intambara ku mugaragaro, iteganya gukomeza kuganira kuri iki kibazo.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026, haba andi matora kuri uwo mushinga. Hari bamwe mu basenateri bavuze ko bashobora kuzawushyigikira mu gihe kiri imbere, cyane cyane niba intambara yo muri Iran izaba igikomeje nyuma y’igihe cy’ibyumweru bike Perezida Trump yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bishobora kumara.

