Miss Muyango yasubije KNC wavuze ko ‘Hosting’ ari uburaya
Miss Uwase Muyango Claudine,wegukanye ikamba rya Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019 ndetse akaba azwi cyane mu kazi ko kuyobora ibirori mu tubari ibizwi nka “Hosting” yasubije umunyamakuru KNC wavuze ko aka kazi bakora ari uburaya.
Miss Muyango yagarutse kuri ibi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryakeye tariki 4 Werurwe 2026 mbere yo guhaguruka yerekeza mu Mujyi wa Brussels mu Belgium, aho agiye kuyobora igitaramo kizahuza Bruce Melodie na Sheebah Karungi.
Uyu mubyeyi yabajijwe ku biherutse gutangazwa n’umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles washinze ikipe ya Gasogi United akaba ari n’umuyobozi wa TV1 na Radio1,wavuze ko aka kazi bakora ari uburaya, maze avuga ko nta muntu ukwiriye gusebya ibyo abandi bakora.
Ati “ Ahantu hose umuntu akura amafaranga ntitukajye dusebya ibintu abantu bakora kuko nanjye Muyango ntabwo ndi hasi cyane ku buryo ntashobora kugenda ngo nshake ikintu kwa KNC nza ngo mvuge kandi kigatwika.”
Miss Muyango yakomeje agaragaza ko we adateganya gusenya ibyo KNC akora cyangwa kumuvugaho ibitagenda neza.
Ati “Njye ntabwo ari uko nteye, nararezwe mfite umutima mwiza nta mutima mubi, ariko nanjye nshaka ibitagenda sinabibura kandi bikavugwa.”
Yakomeje avuga ko atarabasha kuvugana na KNC ku magambo yatangaje, avuga ko ‘Guhostinga’ ari uburaya, gusa yemeza ko batemeranya kuri iyi mvugo isebya abandi.
Ati “Ntago ndavugana na we ngo menye nimba yarabivuganye umutima mubi, cyangwa wenda hari uburambe afite, aho ngaho niho ntaramenya, gusa ntabwo twemeranya pe.”
Uwase Muyango Claudine ni umwe mu bagore bagezweho mu gutegura no gushishikariza abantu kwitabira ibirori bibera mu tubari twiyubashye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ibimenyerewe nko ‘Guhostinga’ mu ndimi z’amahanga.

