Burundi: Hadutse inkuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore
Mu gihugu cy’ u Burundi hamaze iminsi havugwa inkuru z’abantu biba imyanya y’ibanga y’abagabo ndetse n’amabere y’abagore ku buryo hari batangiye gukwirakwiza uburyo bwo kwirinda.
Nubwo ibi bivugwa Leta y’u Burundi yo yahakanye iby’aya makuru avuga ko muri iki gihugu hamaze iminsi hagaragara ubujura bw’imyanya y’ibanga y’abagabo n’amabere y’abagore.
Kuri ubu abantu 11 bakwirakwije inkuru zitari zo kuri ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Aya makuru y’ubujura bw’imyanya y’ibanga yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru, ndetse ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwizwa amashusho y’abantu byavugwaga ko bibwe biriya bice.Muri ayo mashusho benshi bavugaga ko ibyo bari basanganwe bihinduka bito cyane.
Izi nkuru zikomeza zivuga ko abantu bambaye ibikwasi ku bice by’umubiri birimo amaboko n’amaguru babikoze nk’uburyo bwo guhangana na buriya bujura bw’imyanya y’ibanga.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe yatangaje ko ibya buriya bujura ari ibinyoma.
Yakomeje ivuga ko abantu 11 bamaze iminsi babikwirakwiza bamaze gutabwa muri yombi.
Iyi Minisiteri yanditse ubutumwa bwayo igaragaza ko mta muntu n’umwe uratakaza umwanya w’ibanga cyangwa amabere ye ngo bigabanuke bitewe no gukorwaho n’undi muntu mu Burundi.
Igipolisi cy’I Burundi cyatangaje ko cyamaze gutangiza iperereza kugira ngo hemenye lkane aho ibihuha by’ubujura bw’imyanya y’ibanga bwaturutse.
Ibice bivugwa ko bukorwa hifashishijwe imbara zidasanzwe bumaze iminsi bunavugwa mu mijyi ya Uvira, Kalemie na Kolwezi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya rhr
Umuyobozi wa Polisi yo muri Kolwezi, Emmanuel Katambwe, ku wa Kane w’iki cyumweru yatangaje ko mu bantu 13 bavugaga ko bibwe ibitsina byabo basanze nta n’umwe muri bo watakaje icye.


