AmakuruPolitiki

DRC: Abantu 300 baguye mu kirombe cya Rubaya

Abantu barenga 300 biravugwa ko bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro ya Coltan cya Rubaya giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubuzima bw’abantu bari baraye bacukura amabuye y’agacuro bwatikiriye mu nkangu yibasiye icyo kirombe mu rukerere rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026.

Ibitangazamakuru bitandukanye birimo urubuga Beto cd byatangaje ko iyo nkangu yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 6 Werurwe 2026.

Ababibonye bavuga ko inkangu yatangiriye ahitwa Gakombe, muri kiriya kirombe cya Rubaya, nyuma ibitaka byiroha aho abacukuzi bari batangiriye imirimo yabo y’ubucukuzi.

Abagaruka ku byabaye muri iki kirombe bavuga ko n’inkengero z’ik kirombe zagizweho ingaruka n’iyi nkangu.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Werurwe 2026 abatabazi babashije gukuramo bamwe mu bagwiriwe n’ikirombe, barimo abana batandatu bapfuye.Radio Okapi ivuga ko inzu ziri munsi y’umusozi hafi y’icyo kibaya zarengewe n’ibitaka ubwo iriya nkangu yabaga.

Amakuru avuga ko iyi nkangu yabaye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (4h00 a.m).

Muri ayo masaha abacukura amabuye y’agaciro nibwo baba batangiye imirimo yo gucukura, dore ko imirimo yo koza amabuye y’agaciro yacukuwe itangira saa kenda za mugitondo (3h00 a.m).

Ibi birombe bya Rubaya bibitse amabuye yo mu bwoko bwa Coltan menshi dore ko agera kuri 15% by’abarizwa mu Isi yose, bimaze igihe byibasirwa n’inkangu zihitana benshi.

Si ubwa mbere ibi bibaye muri iki kirombe dore ko tariki ya 28 Mutarama 2026 nabwo inkangu yahitanye abantu barenga 200.

Nyuma yaho tariki ya 3 Werurwe, 2026 nabwo inkangu yaherukaga guhitana abagera kuri 300.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *