Ni iki cyatumye Perezida wa Iran asaba inbabazi?
Perezida Masoud Pezeshkian wa Iran yatunguye benshi ubwo yasabaga imbabazi ibihugu bituranye na Iran ku bitero biherutse kubigabwaho. Ibi yabivugiye mu ijambo yagejeje ku baturage mugitondo cyo ku wa Gatandatu w’ejo hashize, nk’umuyobozi w’agateganyo w’igihugu.
Gusabana imbabazi hagati y’ibihugu si ibintu bikunze kubaho, cyane cyane mu gihe intambara ikomeje, kandi amagambo yakoresheje ntiyari asanzwe. Kenshi abayobozi b’ibihugu bagaragaza gusa ko bibabaje cyangwa bakagerageza kwerekana ko ibyo byabaye batabigizemo uruhare.
Ariko Pezeshkian we yemeye ko ibihugu bituranye na Iran byagize impungenge, anatangaza ko ingabo zahawe amabwiriza yo kutazongera kubirasa keretse habaye ibitero biturutse ku butaka bwa byo.
Yagize ati: “Mbona ari ngombwa gusaba imbabazi ibihugu duturanye byatewe. Nta mugambi dufite wo gutera ibihugu bituranye natwe”.
Aya magambo atuma hibazwa niba koko ari ugusaba imbabazi nyakuri, ndetse n’impamvu abivuze muri iki gihe.
Kimwe mu bishobora kubisobanura ni uko ubuyobozi bw’agateganyo buri kugerageza gukumira ko amakimbirane arushaho gukwira mu karere. Bimwe mu bihugu byo muri ako karere byisanze byinjira mu bibazo nyuma y’ibitero byagabwe n’Amerika na Israel ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026.
Pezeshkian yavuze ko nyuma y’aho bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran bagabweho ibitero, ingabo zatangiye kurasa aho zishakiye n’igihe zishakiye, kubera ko ibitero bya mbere byahitanye bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo, bigatera ihungabana mu nzego zitanga amabwiriza.
Hari kandi impungenge ku hazaza h’ubuyobozi bwa Iran. Niba intambara ihagarara, bishobora kuba amahirwe yo gushaka umuyobozi mushya wemewe n’abatandukanye. Ariko mu gihe hashyirwaho umuyobozi ufite imyumvire ikomeye ishingiye ku idini, bishobora gutuma umubano n’ibindi bihugu urushaho kugorana nk’uko BBC ibitangaza.
Ibi bituma havuka ikindi kibazo gikomeye: ese Pezeshkian arimo kugerageza kwigaragaza nk’umuyobozi ushaka amahoro, ushobora gukorana n’ibihugu by’ibu rengerazuba?
Mu ijambo rye, yagaragaje ko adashaka gutera ibindi bihugu, ariko kandi agaragaza ko Iran itazigera yemera gushyira hasi intwaro, ahubwo igakomeza kwirwanaho no kugumana ubushishozi ku bihugu biyikikije.
Muri icyo gihe kandi, mu gihugu hagati hatangiye guhatanirwa ubuyobozi n’abantu bafite ijambo rikomeye. Bamwe mu bayobozi ba politiki, abayobozi b’amadini, ndetse n’abayobozi b’ingabo za IRGC n’inzego z’umutekano bashobora gufata iki gihe cy’ibibazo nk’amahirwe yo kongera imbaraga za bo.
Hari abari gusaba ko Inteko ishinzwe gutoranya Umuyobozi w’Ikirenga yakwihutisha igikorwa cyo gushaka undi muyobozi.
Mu gihe Pezeshkian yananirwa kugarura ituze cyangwa kugenzura ingabo, abamurwanya bashobora kumufata nk’umuyobozi udafite ubushobozi, bityo bagasaba ko hashyirwaho undi ufite imbaraga kurushaho.
Muri iki gihe, igisubizo ku bushobozi bwe gishobora no guterwa n’uko ibihugu byo mu karere bizitwara. Kugeza ubu byinshi muri byo biracyitondera, bitegereje kureba niba imbabazi yasabye zizagira icyo zihindura ku mubano w’ibihugu.
Ku ruhande rwa Israel yo ibona iyi ntambara nk’amahirwe yo guca intege umwanzi wa yo kuva kera, amagambo ya Pezeshkian yo gusaba imbabazi ashobora kutagira icyo ayivugaho.
Bityo, amagambo ye ashobora gusobanurwa mu buryo butandukanye: ashobora kuba ari uburyo bwo kugerageza kugarura ituze mu karere, cyangwa akaba amayeri y’ubuyobozi bw’agateganyo bwa Iran ashaka kwiyubaka, cyangwa se akaba intangiriro y’impinduka zikomeye mu buyobozi bwa Tehran.

