AmakuruPolitiki

Perezida Félix Tshisekedi yasabiwe amasengesho

Umugore wa Perezida Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyakeru, yasabye Abanye-Congo gusengera umugabo we kugira ngo azashobore gutsinda intambara nyinshi ari kurwana muri iki gihe ndetse abona zitoroshye.

Uyu mugore yagarutse kuri ibi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabereye ku cyicaro cy’ishyaka UDPS mu mujyi wa Kinshasa ku wa 8 Werurwe 2026.

Madamu Nyakeru yavuze ko umugabo we ari kurwana intambara z’umubiri n’iz’umwuka.

Yagaragaje kandi ko intambara umugabo we ari kurwana zikomeye, bityo ko kugira ngo azitsinde bisaba gukora amasengesho y’iminsi myinshi.

Ubwo yari muri ibi birori yagize ati “Ni ukuri dukomeze tumushyigikire mu masengesho yacu kandi Imana ibibahere umugisha kubera ko nzi ko muzabikora.”

Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo ibijyanye n’ubukungu, imibereho y’abaturage n’umutekano mu bice bitandukanye, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *