AmakuruImyidagaduro

Nzakora igitaramo ari uko Bobi Wine yabaye Perezida – Umuhanzi w’Umugande

Umuririmbyi w’Umugande, Liam Voice, yatangaje igihe abafana be bagomba kwitega igitaramo cye cya mbere gikomeye.

Uyu muhanzi, uzwiho gushyigikira National Unity Platform (NUP), yavuze ko inzozi ze ari ugukora igitaramo cye cya mbere nyuma y’uko Perezida w’ishyaka rye, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, ahabwa ubutegetsi bwa Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya ho, Liam Voice yavuze ko icyo gihe kizaba ari umwanya mwiza wo kwizihiza iterambere rye mu muziki ndetse n’intsinzi ya politiki yizeye.

Yagize ati: “Nteganya gukora igitaramo cyanjye nyuma y’uko Bobi Wine aba Perezida wa Uganda. Nzi ko bizashoboka. Nzakora igitaramo kugira ngo nishimire intambwe nagize mu muziki kandi nishimire intsinzi ya Bobi Wine”.

Liam Voice yakomeje avuga ko icyo gitaramo kitazaba igikorwa cy’umuziki gusa, ahubwo ko kizaba ikimenyetso cy’igitabo gishya ku bahanzi n’abahanga udushya b’imbere mu gihugu.

Yagize ati: “Bizaba ari igikorwa gikomeye kuri twe twese turi mu muziki”.

Liam Voice (ibumoso) na Bobi Wine

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *