Ngabo Roben wakoraga kuri Radio/TV10 yerekeje muri FERWAFA
Ngabo Roben wari umunyamakuru wa Radio/TV10, yagizwe ushinzwe itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026 ni bwo yatangiye akazi ke gashya ku cyicaro cya FERWAFA, nyuma yo gusezera kuri Radio/TV10 aho yari amaze umwaka akora ibiganiro by’imikino.
Aka kazi gashya si ubwa mbere agakoze kuko yari yarigeze gukora inshingano nk’izi mu ikipe ya Rayon Sports. Icyo gihe yari yarabihagaritse mu gihe kingana n’umwaka umwe nyuma yo gusubira mu itangazamakuru. Nubwo yari yarahagaritse uwo mwanya, yakomeje gufasha Rayon Sports ku mbuga nkoranyambaga, ariko no muri iyo mirimo aherutse gusezera.
Ngabo, wigeze no kuba umuvugizi wa Rayon Sports, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio/TV1, Umuseke na IGIHE.

