AmakuruPolitiki

Indege y’intambara y’Amerika yakoze impanuka muri Iraq

Indege y’intambara y’igisirikare cy’Amerika yakoze impanuka muri Iraq, nk’uko byemejwe n’ingabo z’Amerika.

Iyi ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa KC-135 yakoze impanuka nyuma y’aho habaye kugongana hagati y’indege ebyiri zari mu kirere.

KC-135 ni indege ikorwa n’uruganda rwa Boeing, ikaba ikoreshwa cyane mu gutwara ibitoro no kubiha izindi ndege z’intambara ziri mu kirere.

Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko iyi mpanuka itatewe n’uko yarashwe n’abanzi cyangwa se ngo iraswe n’izindi ndege z’intambara z’Amerika.

Ibiro bikuru by’Amerika bishinzwe ibikorwa bya gisirikare muri ako karere byavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje mu burengerazuba bwa Iraq, mu kirere ingabo zise ahantu hafite umutekano.

Iryo tangazo rinavuga ko indi ndege yari iri muri iyo mpanuka yashoboye kugwa neza nta kibazo igize.

Indege y’igisirikare cy’Amerika yakoze impanuka muri Iraq (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *