AmakuruPolitiki

Inkongi y’umuriro yadutse ku ruganda rwa peteroli muri UAE

Abu Dhabi : Inkongi y’umuriro yadutse ku ruganda runini rutunganya peteroli ruri muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), nyuma y’igitero bivugwa ko cyatewe na drone cyibasiye agace k’inganda ka Ruwais. Iyi mpanuka yateje impungenge ku mutekano w’ibikorwa bya peteroli muri aka karere gafite uruhare runini ku isoko rya peteroli ku isi.

Abayobozi bo muri UAE batangaje ko umuriro wibasiye igice cy’uruganda rwa Ruwais Industrial Complex, rumwe mu nganda nini zitunganya peteroli ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’iki gitero, sosiyete ya leta ishinzwe ibijyanye na peteroli, ADNOC (Abu Dhabi National Oil Company), yahise ifata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bimwe na bimwe by’uruganda mu rwego rwo kugenzura umutekano no gusuzuma ibyangiritse.

Inkongi y’umuriro yadutse ku ruganda rwa peteroli muri UAE ifoto/AP/NTB

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Uruganda rwa Ruwais rufite ubushobozi bwo gutunganya barrel zirenga ibihumbi magana cyenda (922,000) za peteroli ku munsi,( Barrel 1 ya peteroli ingana hafi na litilo 159) bikarugira rumwe mu nganda zikomeye cyane mu karere ka Middle East ndetse no ku isi.

Amakuru atangwa n’inzego zishinzwe umutekano avuga ko inkongi y’umuriro yahise itangira kuzimwa n’abashinzwe ubutabazi n’abakozi b’uruganda, bityo igakumirwa mbere y’uko ikwirakwira mu bindi bice by’uruganda.

Kugeza ubu, abayobozi batangaje ko nta makuru aramenyekana y’abantu bahasize ubuzima cyangwa abakomeretse. Ibi byafashwe nk’intambwe nziza, kuko uruganda nk’urwo ruba rufite ibikorwa byinshi bishobora guteza impanuka zikomeye iyo umuriro ukwirakwiriye.

Abasesenguzi mu by’ingufu bavuga ko ibitero byibasira ibikorwa remezo bya peteroli bishobora kugira ingaruka ku isoko rya peteroli ku isi, cyane cyane mu gihe akarere ka Middle East gasanzwe gafite uruhare runini mu gutanga ingufu ku isi.

Hari impungenge ko ibikorwa nk’ibi bishobora gutuma ibiciro bya peteroli byiyongera ku masoko mpuzamahanga, bitewe n’uko impanuka cyangwa ibitero ku nganda zitunganya peteroli bishobora kugabanya umusaruro cyangwa gutuma ibikorwa bihagarara by’agateganyo.

Umwotsi wari mwinshi bikekwa ko hangiritse byinshi ifoto /AP/NTB

Ubuyobozi bwa UAE bwatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo nkongi y’umuriro n’ingano y’ibyangiritse. Hagati aho, ibikorwa by’umutekano byongerewe imbaraga ku nganda za peteroli n’ibindi bikorwa remezo bikomeye mu gihugu.

Abategetsi bavuze ko intego ari ukureba ko ibikorwa by’inganda zisanzwe zifatiye runini ubukungu bw’igihugu bikomeza gukora neza kandi mu mutekano usesuye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *