Perezida Felix Tshisekedi yikanze M23 muri Katanga
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ihangayikishijwe n’ishingwa ry’umutwe w’inyeshyamba wagaragaye mu ntara ya Katanga yo mu majyepfo ya kiriya gihugu.
Mu nama y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, ubutegetsi bwa Kinshasa bwagaragaje ko hari umutwe w’inyeshyamba umaze iminsi ugaragara muri Katanga, bigakekwa ko waba ufitanye isano na M23 ndetse n’undi mutwe witwaje intwaro wa Bakata-Katanga.
Leta ya Congo ivuga ko ibikorwa by’uwo mutwe byagaragaye cyane cyane muri Pariki y’Igihugu ya Upemba no mu gace ka Lusinga, ahagabwe igitero mu minsi ishize.
Leta ya RDC yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike umutwe witwa Mouvement Debout Katanga pour la libération du Congo (MDKC), utangaje ko wamaze gutangiza intambara mu rwego rwo kubohora intara ya Katanga n’abanye-Congo muri rusange ‘ubutegetsi bw’igitugu’ bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Colonel Ngoy Kumwimba Tigre, mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe, yavuze ko abarwanyi bawo bamaze kwigarurira uduce twa Lusinga na Nkonga two muri Teritwari ya Mitwaba, mu ntara ya Katanga.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagize ati: “Turi kubona ibimenyetso by’uko hari umutwe w’inyeshyamba uri kugaragara muri Haut-Katanga, ushobora kuba ufitanye isano na M23, ndetse ukaba ufitanye isano n’umutwe wa Bakata-Katanga. Turahamagarira inzego z’umutekano n’abaturage gukomeza kuba maso no gukorana bya hafi kugira ngo hakumirwe icyahungabanya umutekano.”
Kinshasa ivuga ko ibyabaye bigaragaza ko hari imitwe y’inyeshyamba cyangwa imitwe yitwara gisirikare iri kugerageza gutegura kugumuka nk’ukwagaragaye mu burasirazuba bwa Congo.
Guverineri w’intara ya Katanga yatangaje ko ingabo zoherejwe guhiga abarwanyi bagabye ibitero no kugarura ituze mu bice byumvikanyemo intambara no gukumira ko uwo mutwe wakomeza kwaguka.
Uyu mutwe wa MDKC uvuga ko ibihe Katanga n’Abaturage ba Congo bari kunyuramo bitazakomeza kwihanganirwa.
Uyu mutwe washinje Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ko bwafunze inzira zose z’ibiganiro by’ukuri hagati y’Abanye-Congo, bahitamo gushyiraho igitekerezo kimwe cyonyine cyo guhindura Itegeko Nshinga ryiswe bitwaje ko ari itegeko ry’abanyamahanga.
Uyu mutwe waje utunguranye wagaragaje ko bitumvikana kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi bwaratumye abanyapolitiki batandukanye barangajwe imbere na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC n’abanyamadini bahunga igihugu, abandi bukabafunga nta mpamvu.
Uyu mutwe wiswe MDKC kandi yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi kuba bukomeje kuyobya Isi ku bibazo by’inyongera mu gihugu, ivangura ry’amoko, ruswa, kunanirwa kwa guverinoma, icyenewabo n’icuruzwa ry’ubutunzi bwa Katanga.
