Amerika imaze gukoresha arenga miliyari 12 $ mu ntambara na Iran
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zimaze gukoresha miliyari 12 z’amadolari (hafi tiriyoni 17.5 z’amanyarwanda) mu ntambara zirimo kurwana na Iran kuva zatangira kugaba ibitero kuri iki gihugu zifatanyije na Israel ku wa 28 Gashyantare, nk’uko byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump mu by’ubukungu.
Kevin Hassett, uyobora Inama y’Igihugu ishinzwe Ubukungu muri White House (National Economic Council), yatangaje ayo mafaranga mu kiganiro “Face the Nation” cyatambutse ku Cyumweru kuri televiziyo ya CBS, avuga ko ari imibare ya nyuma amaze kumenyeshwa kugeza ubu.
Mu kiganiro, Hassett yabanje kuvuga ayo mafaranga nk’aho ari ayo intambara yose ishobora gutwara, ariko nyuma asobanura ko ari ayo Amerika imaze gukoresha kugeza ubu.
Umunyamakuru wa CBS Margaret Brennan yamubajije kuri ayo mafaranga, agaragaza ko mu cyumweru cya mbere cyonyine Amerika yakoresheje arenga miliyari eshanu z’amadolari mu masasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Hassett ntiyasubije neza kuri iki kibazo.
Nubwo bimeze bityo, Hassett yavuze ko iyi ntambara idashobora guhungabanya ubukungu bw’Amerika. Yavuze ko amasoko mpuzamahanga agena ibiciro by’ingufu ateganya ko iyi ntambara ishobora kurangira vuba, bityo ibiciro by’ingufu bikazagabanuka.
Ibi bitandukanye n’impungenge z’abaturage b’Amerika bavuga ko ibiciro bya lisansi ku mapompo bikomeje kuzamuka.
Ariko amasoko aracyafite impungenge nyuma y’uko Iran iteye ubwoba ko ishobora guhungabanya ubwikorezi bw’amato mu nzira y’inyanja y’umuhora wa Hormuz, inzira inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Hassett yavuze ko mu gihe ubwato bwabura uko bugenda muri ako karere, byagira ingaruka zikomeye cyane ku bihugu bishingiye kuri peteroli yo mu burasirazuba bwo hagati kurusha Amerika. Yagize ati: “Ubukungu bw’Amerika ntibuzahungabanywa n’ibikorwa bya Iran.”
Yongeyeho ko bitandukanye n’imyaka ya 1970, ubu Amerika ari kimwe mu bihugu bitunganya peteroli nyinshi ku isi, ati: “Dufite peteroli nyinshi cyane”.

Impungenge ku cyerekezo cy’intambara
Minisitiri w’ingabo w’Amerika, Pete Hegseth, na we yatangaje ko ibitero kuri Iran bishobora kongerwa cyane mu minsi iri imbere, ibintu bishobora gutuma amafaranga akoreshwa muri iyi ntambara arushaho kwiyongera.
Mu gihe ikiguzi cy’iyi ntambara gikomeje kwiyongera, hari n’ukutumvikana ku ntego za yo.
Ubutegetsi bwa Trump bwabanje kuvuga ko bugamije gusenya gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi, nyuma buvuga ko bugamije kugabanya ubushobozi bwa Iran muri misile, ubu bukaba bunavuga ko bushobora kwibasira ibikorwa bya peteroli bya Iran mu rwego rwo kurinda ubwikorezi bw’amato anyura mu muhora wa Hormuz.
Umuyobozi w’abasenateri badashyigikiye ubutegetsi muri Sena y’Amerika, Chuck Schumer, yavuze ko afite impungenge ko iyi ntambara ishobora gukomeza kwaguka buhoro buhoro, avuga ko ibisobanuro ubutegetsi butanga ku mpamvu za yo bihinduka buri munsi.
Na ho Senateri Chris Van Hollen yavuze ko Amerika ishobora kuba “yarateje ikibazo gikomeye cyane itazi aho kizagarukira”.
Nibura abantu 1,444 bamaze kwicwa muri Iran kuva ibi bitero byatangira ku wa 28 Gashyantare. Abasirikare 13 b’Amerika na bo bamaze gupfa, mu gihe abarenga 140 bakomeretse.
Imirwano kandi yamaze gukwira no muri Lebanon, mu gihe ibihugu byo mu karere ka Gulf bikomeje guterwa n’indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu bivugwa ko byoherezwa na Iran.
Hagati aho, ibihugu bimwe na bimwe birimo Ubuhinde byatangiye kuganira na Iran bitanyuze kuri Washington, mu rwego rwo gushaka uko amato atwara peteroli ya byo yakomeza kunyura mu nyanja mu muhora Hormuz mu mutekano.