AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo yahishuye inkomoko y’ababyeyi be barimo Umunyarwanda

Umuhanzi wo muri Uganda wegukanye ibihembo byinshi, Eddy Kenzo, yatangaje amakuru mashya ajyanye n’amateka y’umuryango we, asobanura inkomoko y’ababyeyi be ndetse n’aho akomoka.

Kenzo yavuze ko nyina yari Umunyarwandakazi kandi ko yavugaga neza Ikinyarwanda. Nubwo nyina yapfuye akiri muto, uyu muhanzi avuga ko akibuka uburyo yamwumvaga avuga Ikinyarwanda. Yongeraho ko iyo nyina aza kubaho igihe kirekire, bishoboka ko na we uyu munsi yari kuba avugana neza urwo rurimi.

Nubwo afite iyo nkomoko ku ruhande rwa nyina, Kenzo ashimangira ko yibona nk’Umugande wuzuye. Yasobanuye ko yavukiye kandi akurira mu mujyi wa Masaka, mu gace ka Ssenyange, mbere yo kwimukira mu murwa mukuru Kampala.

Uyu muhanzi avuga ko Masaka ari ho afata nk’iwabo, ndetse ngo ni ho yifuza kuzashyingurwa igihe azaba yitabye Imana.

Kenzo yanavuze ko se (nyakwigendera), Chef Ali, yakomokaga mu karere ka Ankole.
Gusa uyu muhanzi yavuze ko yamaze imyaka myinshi ahisha amakuru ajyanye na se, kuko atashakaga ko byateza impaka cyangwa se ibibazo bishobora kugira ingaruka ku muziki we.

Kenzo yavuze ko amakuru ajyanye na se yatangiye kumenyekana cyane nyuma y’uko Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, abivuze ku mugaragaro. Avuga ko icyo gihe amakuru amaze kujya hanze nta kindi yashoboraga gukora ngo akomeze kuyagira ibanga.

Papa wa Eddy Kenzo yari umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda kuko yari afite ipeti rya Brigadier General. Yapfuye mu 1999 afite imyaka 44.

Papa wa Eddy Kenzo yari umusirikare ukomeye muri UPDF (Igisirikare cya Uganda)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *