Ambasade y’Amerika i Baghdad yibasiwe n’ibitero bya ‘drone’
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Baghdad yongeye kwibasirwa n’ibitero byakoreshejwe indege nto z’intambara zitagira abapilote (drones) hamwe n’ibisasu bya rokete, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters na AFP.
Amakuru atangwa n’abari mu nzego z’umutekano za Iraq avuga ko iki ari igitero gikomeye cya mbere kibayeho kuva uru ruhererekane rw’ibitero rwatangira. Aba bayobozi babitangarije AFP bagaragaza ko ubukana bwa cyo burenze ubwari busanzwe.
Mbere gato y’ibi bitero, Ambasade y’Amerika yari yamaze gutanga itangazo riburira Abanyamerika baba muri Iraq, ibasaba kwitwararika ku mutekano wa bo. Iryo tangazo ryasohotse hafi amasaha atandatu mbere y’uko ibitero bitangira ku wa Mbere, rikaba ryaragaragazaga ko hari imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Irani imaze iminsi igaba ibitero mu gace mpuzamahanga kari rwagati i Baghdad.
Ibi bitero si ubwa mbere byari bibaye, kuko n’icyumweru cyari cyabanje byari byagaragaye, kandi byakomeje no mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Ku wa Mbere, imwe muri drone yateje inkongi y’umuriro kuri hoteli nini iri mu gace gakomeye karinzwe cyane kazwi nka Green Zone, ahari inyubako za leta n’ambasade z’ibihugu byinshi.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, na bwo Ambasade y’Amerika iri muri aka gace yarashweho nk’uko tubikesha BBC. Umuyobozi mu nzego z’umutekano yabwiye AFP ko drone eshatu hamwe na rokete enye ari byo byayiteye, aho byibura imwe muri drone yaturikiye imbere mu kigo cy’iyo ambasade.
Undi mutangabuhamya yabwiye Reuters ko yabonye drone eshatu ziguruka zerekeza kuri iyo ambasade. Muri zo, ebyiri zarahanuwe, ariko iya gatatu ibasha kugera mu kigo cya yo iraharasa.
