AmakuruPolitiki

Burundi: Igitoro cyabaye ingorabahizi: hari abamara iminsi itatu batonze umurongo bagataha amara masa

Kubona igitoro mu mijyi yo mu Burundi byabaye ingorabahizi ikomeye, aho hari n’abamara iminsi ibiri cyangwa itatu bagitegereje kuri sitasiyo.

Buri cyumweru, isosiyete ishinzwe gukwirakwiza ibitoro ya SOPEBU itangaza urutonde rw’amasitasiyo yahawe ibitoro, kugira ngo abafite ibinyabiziga bajye bamenya aho bajya kubishakira. Ndetse n’imodoka zigabanywa mu byiciro hakurikijwe nimero (plaques) za zo kugira ngo zigenzurwe neza.

Icyakora, izo ngamba ntizikemura ikibazo burundu, kuko igitoro gikomeje kubura ku buryo bukomeye. Hashize imyaka myinshi iki kibazo gihungabanya ubucuruzi, gituma ibiciro bizamuka, kandi kigatuma ubuzima bwa buri munsi burushaho kugorana.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo ubuyobozi bwagerageje gushaka ibisubizo, nta gisubizo kirambye kiraboneka. Umwe mu baturage bo mu mujyi wa Bujumbura yavuze ko hari igihe umuntu amara iminsi ategereje, ariko agataha atabonye igitoro.

Yatanze urugero avuga ko hari umunsi wo ku Cyumweru yagiye gusenga, ariko akaza guhamagarwa n’umuntu umufasha kubona igitoro. Nubwo yari ageze hafi mu murongo wo guhabwa umubiri wa kristu, yahisemo gusohoka ajya gutonda ku ipompo, kubera ubukene bwa cyo. Yavuze ibi aseka ariko anagaragaza agahinda, yibaza uburyo igitoro cyabaye ikibazo gikomeye gutyo.

Perezida Evariste Ndayishimiye, akigera ku butegetsi, yari yasezeranyije ko ikibazo cy’igitoro kizakemuka, ariko imyaka igera hafi kuri itandatu irashize bitarahinduka cyane.

Ibyiciro bya VVIP na VIP

Ku masitasiyo y’ibitoro, hagaragara uburyo bwo kugura imyanya mu murongo, aho hari ibyiciro byitwa VVIP na VIP. Ibi bisobanuye imyanya y’imbere ku buryo bwihariye.

Imyanya ya mbere (VVIP) ishobora kugurwa amafaranga agera ku bihumbi 150 by’amarundi, mu gihe iya VIP igura hafi ibihumbi 100. Icyakora, n’uwishyuye ayo mafaranga ntaba yizeye kubona igitoro, kuko hari abamara indi minsi bategereje bakaza gutaha batakibonye.

Kugenda n’amaguru (“kuharya i leg”)

Kubura igitoro byagize ingaruka no ku ngendo, kuko ibiciro byazamutse cyane. Hari abahitamo kugenda n’amaguru, ibyo bita “kuharya i leg”.

Ibi bigira ingaruka ku kazi, kuko bamwe batinda kugera ku kazi cyangwa bagataha kare, bityo umusaruro ukagabanuka.

Ibiciro by’igitoro

Nubwo leta yashyizeho ibiciro byemewe ku igitoro cya lisansi na mazutu, si bose bashobora kukibona ku masitasiyo. Ibi bituma bamwe bagura igitoro cya magendu ku giciro kiri hejuru cyane.

Urugero ni uko litiro imwe ishobora kugura 4,000 Fbu ku ipompo, ariko ikagera no ku 18,000 Fbu ku isoko rya magendu. Hari n’abavuga ko ishobora kugurishwa inshuro eshatu cyangwa enye ugereranyije n’igiciro cya leta.

Nubwo kugurisha magendu bihanwa, abaturage bavuga ko babiterwa n’uko igitoro kibura, bityo bakabura uko bagikora.

Impamvu nyamukuru

Kimwe mu bitera iki kibazo ni ukubura amadovize (amafaranga y’amahanga) akoreshwa mu gutumiza ibitoro hanze, cyane cyane binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

Kubera kubura ibitoro, imodoka zitwara abagenzi ni mbarwa mu Burundi (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *