AmakuruPolitiki

M23 yishe 13 bari bateye umujyi wa Goma

Abarwanyi ba Wazalendo bagera kuri 13 biciwe mu mujyi wa Goma, mu gitero bahagabye mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira I tariki ya 16 Werurwe.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 butangaza ko usibye 13 bishwe, hari n’abandi batatu bafashwe mpiri.

AFC/M23 ivuga ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo baturutse muri Parike ya Virunga, bateye umujyi wa Goma bagamije gusahura ibicuruzwa, cyane cyane ibyo kurya.

Igitero cyagabwe mu duce twa Mugunga, Ndosho na Kyeshero, ahumvikanye urusaku rw’imbunda zitandukanye zirimo n’iziremereye.

Mu minsi ishize umujyi wa Goma wagabweho gitero cya Drone cyaguyemo abantu batatu, barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF).

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *