AmakuruPolitiki

Ububiligi: Umukambwe w’imyaka 93 ashobora kuburanishwa mu rubanza rw’iyicwa rya Patrice Lumumba

Urukiko rwo mu Bubiligi rwemeje ko umukambwe w’imyaka 93 ashobora kujyanwa mu rubanza rujyanye n’urupfu rwa Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uwo mugabo witwa Etienne Davignon, wahoze ahagarariye Ububiligi muri Congo mu gihe cy’ubukoloni, ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gufata no gutanga Lumumba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no kumufata nabi no kumutesha agaciro nk’uko bitangazwa na BBC.

Lumumba, wari ikimenyetso gikomeye cy’urugamba rwo kwigenga, yaje kwicwa arashwe n’abasirikare, hanyuma umurambo we urashongeshwa bakoresheje aside.

Davignon ni we wenyine usigaye ari muzima mu Bubiligi mu bantu icumi bashinjwe muri uru rubanza rwatanzwe n’umuryango wa Lumumba.

Ubutegetsi bw’Ububiligi bwigeze kwemera uruhare rwa bwo muri uru rupfu, bunasaba imbabazi umuryango wa Lumumba ndetse n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe Lumumba yicwaga muri Mutarama 1961, Davignon yari umudipolomate ukiri muto wimenyereza umwuga, ariko nyuma yaje kuzamuka mu ntera z’akazi kugeza abaye umuyobozi wungirije mu rwego rukuru rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Etienne Davignon ; ifoto: BBC
Patrice Lumumba; ifoto: Britannica

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *